RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Match report: APR FC - Kiyovu Sport FC | Umukino wa 1/2 ubanza | Igikombe cy' Amahoro

APR FC vs Kiyovu Sport FC
3 1

Ibindi ku Mukino

Italiki: Kuwa Gatatu taliki ya , 11 Kamena 2014
Isaha: 15:30 h
Ikibuga: Kigali Regional Stadium
Abarebye umukino : 5.000


 Incamake

APR FC niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa gatanu w’igice cya mabere ku mupira wahinduwe neza ku ruhande rw’iburyo na Tibingana Charles maze Ndahinduka Micheal bita Bugesera atsinda neza n’umutwe. Igice cya mbere kirangira gutyo.

 

Igice cya kabiri kigitangira APR FC yakomeje kotsa igitutu Kiyovu Sport, ku mupira mwiza wari uhinduwe neza ku ruhande rw’ibumoso usanga umukinnyi Sibomana Patrick bita Papy ahagaze neza atsinda igiteko kiza ku ishoti yateye abanje gufungisha umupira igituza. Papy yari yinjiye mu gice cya kabiri asimbuye J.Claude Iranzi wari wagize imvune.

 

Kiyovu ntiyigeze icika intege yakomeje gusatira nayo maze rutahizamu wayo Laudit Mavugo aza kuzamukana neza umupira myugariro wa APR Nshutinamagara Ismael aramugusha umusifuzi ahita atanga ‘Coup franc’ yatewe neza na Niyonshuti Gad atsinda igitego cyiza.

 

Bidatinze ariko ikipe ya APR FC yahise ibona igitego cya gatatu, ku mupira wari uvuye muri Corner usanga Mugiraneza Jean Baptiste ahagaze neza atsinda n’umutwe. Umusifuzi Louis Hakizimana wayoboye uyu mukino yatanze amakarita menshi kubera abakinnyi basaga n’abashyushye mu mitwe ku mpande zombi.

 

Muri Kiyovu myugariro Mukamba niwe wabanje kubona ikarita itukura nyuma yo guserebeka nabi umukinnyi wa APR FC ahita ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhundo. Nyuma gato Hussein ukina hagati muri Kiyovusport nawe yaje kwihesha ikarita itukura nyuma yo kureka umupira abishaka agakandagira ku buryo bugaragara umukinnyi Sibomana Patrick wa APRFC.

 

Ku ruhande rwa APR FC myugariro wayo Emery Bayisenge yaje guhabwa ikarita itukura nyuma yo kugusha nabi rutahizamu wa Kiyovu Ali Musa Sauva, haniyongeraho Nshutinamagara wabonye ikarita y’umuhondo ya kabiri muri iri rushanwa bivuze ko atazakina nawe umukino wo kwishyura.

 

Umutoza w’agatenyo mu ikipe ya Kiyovu Sport Ashraf Kadubiri yavuze ko habayeho amakosa y’umukinnyi ku mukinnyi (individualité) abona aricyo Kiyovu yizize ahanini ngo urebye amakarita abakinnyi be bihesheje.

 

Kadubiri ati “Ariko nizeye ko tuzitegura neza umukino wo kwishyura tukabasha gusezerera ikipe ya APR FC” Ku ruhande rw’umutoza Vincent Mashami yavuze ko akinnye umukino ukomeye kandi agiye kurushaho kwitegura neza uwo kwishyura.

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version