RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Match report: Zamalek SC - Rayon Sports FC | First round | CAF Confederation cup

Zamalek SC vs Rayon Sports FC
3 1

Ibindi ku Mukino

Italiki: Ku Cyumweru taliki ya , 15 Werurwe 2015
Isaha: 14:45 h

Abakinnyi bakinnye

Rutahizamu
Myugariro
Hagati
Umuzamu

Ibyabaye

Time Event
90COM_JOOMLEAGUE_MATCHREPORT_EVENT_LIVE_COMMENTARY...FT ZAMALEK 3-1 RAYON SPORTS
52'GOALMuganza Isaac
45COM_JOOMLEAGUE_MATCHREPORT_EVENT_LIVE_COMMENTARY...Igitego cya gatatu cya Zamalek gitsinzwe na Abdul Malik.
35COM_JOOMLEAGUE_MATCHREPORT_EVENT_LIVE_COMMENTARY...Igitego cya kabiri cya Zamalek gitsinzwe na Ahmed Tawfiq
05COM_JOOMLEAGUE_MATCHREPORT_EVENT_LIVE_COMMENTARY...Igitego cya mbere kuri penaliti cya Zamalek gitsinzwe na Abdul Malik.
05COM_JOOMLEAGUE_MATCHREPORT_EVENT_LIVE_COMMENTARY...Igitego cya Ahmed Tawfiq

 Incamake

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri itsinze ikipe ihagarariye u Rwanda Rayon Sports mu mukino ubanza w' irushanwa rya CAF Confederation Cup ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino waberaga mu Misiri.


Ni umukino wa 1/32 w' irushanwa ry' amakipe yagiye atwara ibikombe iwayo mu mwaka w' imikono ushize aho ikipe ya Rayon Sports yasohokeye u Rwanda kubera yabaye iya kabiri muri shampiyona y' u Rwanda itsinzwe ibitego 3-1 mu mukino waberaga mu majyaruguru ya Misiri El Gouna.

 

Ibitego byinshi byinjijye mu gice cya mbere aho Abdul Malik yatsindiye Zamalek bibiri ku munota wa 5 nuwa  45 ndetse na Ahmed Tawfiq wakibonye ku munotawa 35 nubwo kitavuzweho rumwe mu gihe ikimpozamarira cya Rayon cyabonetse ku munota wa 52.

 

Ibitego bitatu byose Rayon Sports yabyinjijwe mu gice cya mbere aho yatangiranye umukino igihunga kinshi byaje gutuma ikora penaliti ku munota wa 5 gusa maze umukinnyi wa Zamalek Abdul Malik yinjiza neza iyi penaliti.

 

Ku munota wa 30, nibwo umukinnyi wa Zamalek Hazem Emam yakarabye umupira mu rubuga rw' umuzamu maze Rayon Sports ihabwa penaliti yahise iterwa na myugariro Tubane James ariko umuzamu wa Zamalek awuta haze.

 

Zamalek yahise ifatirana Rayon Sports yahise icika intege nyuma yo guhusha penaliti maze iyinjizamo ibindi bitego bibiri mbere yo kujya ku ruhuka. Igitego cya Ahmed Tawfiq ku munota wa 35 yatsinze amaze gucenga abakinnyi ba Rayon Sports azamukana umupira ku ruhande rwo hepfo yirukanka maze aca muri ba myugariro ba Rayon atera umupira wagenderaga hasi uhura namaguru ya Manishimwe Emmanuel maze aba yitsinze igitego nyamara kitamubazweho.

 

Amakipe yitegura kujya ku ruhuka, nibwo Zamalek yatsinzemo icya gatatu kinjijwe neza n' umutwe wa Abdul Malik wari winjije penaliti gusa yahise anahavunikira ajya kuvurwa. Iki gitego cyavuye ku mupira waterewe ku ruhande rw' indyo ukaz hejuru maze ugafata ku izamu rya kabiri aho ba myugariro ba Rayon basaga nabarangaye n' umuzamu Bakame nawe yari yarangariye uwarufite umupira mbere asa nuwamusanze.

 

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Rayon Sports yaje yikosoye maze ishaka uko yakwishyura ibi bitego nibwo ku munota wa 51 w' umukino Isaac Muganza yafashe umupira ku uruhande rw' iburyo azamukana nawo maze abakinnyi ba Rayon bose bazamutse bagana mu izamu abakinnyi b' ikipe ya Zamalek bakeka ko habayeho kurarira ariko Muganza ntiyagira uwo aha umupira ahubwo arishotera igitego kiba kirinjiye.

 

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gukina umupira ubina ko ari mwiza ugerereanyije nuwo yakinnye mu gice cya mbere gusa kubona ikindi gitego biyibera ingume byanatumye umukino urangira ari ibitego 3-1.

 

Zamalek yiteguwe hano i Kigali taliki 4 cyangwa kuri 5 Mata ije gukina umukino wo kwishyura aho Rayon Sports isabwa gutsinda byibura ibitego 2-0 ikayisezerera.

 

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje Mu kibuga

Ndayishimiye Eric 'Bakame', Manzi Sincere, Manishimwe Emmanuel, Tubane James (Warase penaliti), Usengimana Faustin, Bizimana Djihad, Otema Peter, Uwambajimana Loen, Muganza Isaac (Watsinze igitego), Kwizara Pierrot, Ndayisenga Faude (C).

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version