RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Match report: Rayon Sports FC - Gicumbi FC | Umunsi wa 20 | Rwanda National Football League | 2014-2015

Rayon Sports FC vs Gicumbi FC
1 2

Ibindi ku Mukino

Italiki: Kuwa Kane taliki ya , 19 Werurwe 2015
Isaha: 15:30 h
Ikibuga: Muhanga Regional Stadium

Abakinnyi bakinnye

Umuzamu
Myugariro
Rutahizamu
Hagati

Umutoza mukuru

Umurongo w' ibyabaye

Substitution min 28' ::Lomami Frank
Uwambajimana Léo Substitution min 70' ::Niyonkuru Vivien
Usengimana Faustin GOAL Min. 45' ::
Lomami Frank Penality off Min. 50' ::
Kwizera  Pierrot
GOAL Min. 88' ::
Maombi Jean Pierre GOAL Min. 9' ::
Hakorimana Hamad

Ibyabaye

Time Event
9'GOALHakorimana Hamad
88'GOALMaombi Jean Pierre
70'Came in Usengimana Faustin (Myugariro)
Went out Niyonkuru Vivien (Myugariro)
50'Penality offKwizera Pierrot
45'GOALLomami Frank
28'Came in Uwambajimana Léo (Hagati)
Went out Lomami Frank (Hagati)
COM_JOOMLEAGUE_MATCHREPORT_EVENT_LIVE_COMMENTARY...Gicumbi FC: Bashunga Abouba, Uwineza Jean de Dieu, Habyarimana Eugene, Rucogoza Aimable, Uwingabire Olivier, Hakorimana Hamad, Mugenzi Cedrick, Nsengayire Shadad, Ndayishimiye Antoine, Uzayisenga Maurice, Mudeyi Souleiman

Incamake

Gicumbi FC ibashije kwisasira ikipe ya Rayon Sports mu mukino w' umunsi wa 20 wa shampiyona y' ikiciro cya mbere mu Rwanda aho iyitsinze ibitego 2-1. Ni umukino wabereye kuri stade ya Muhanga aho ikipe ya Rayon Sports yari yakiririye uyu mukino. Ni umukino wa cyenda ikipe ya Gicumbi FC imaze idatsindwa muri shampiyona y' ikiciro cya mbere mu Rwanda. Ikipe ya Gicumbi niyo yafunguye amazamu ku munota wa cyenda w' umukino ku gitego cya tsinzwe na Hakorimana Hamad. Rayon Sports yarikeneye amanota atatu kuri uyu munsi dore ko yagiye kuwukina imaze kwamburwa amanota atatu, abakinnyi bayo bahise bakanguka maze bagerageza kwataka Gicumbi FC kuburyo bushoboka bwose ariko nayo ibabera ibamba. Gicumbi FC itigeze ikinira inyuma ngo irinde igitego cyayo, byayifashije cyane kuko byatumye na Rayon itayataka cyane maze amakipe aringaniza umukino mu gice cya mbere. Ikipe ya Rayon Sports y' umutoza Sosthene niyo yabanje gusimbuza aho umukinnyi Uwambajimana Leo yaje gusimburwa na Lomami Frank hafi ku munota wa 27. Ku munota wa 45 w' umukino, abakinnyi ba Rayon Sports bisirisibye imbere y' izamu rya Gicumbi maze umukinnyi Lomami Frank wari winjiye asimbuye abasha kuyibonera igitego cyo kwishyura bajya kuruhuka amakipe yombi anganya 1-1. Mu gice cya kabiri, ikipe ya Rayon Sports yagitangiye ubona ko ishaka igitego ku mbaraga maze kubera igitutu yotsaga Gicumbi FC iyikoreraho penaliti yatewe n' umukinnyi mushya Kwizera Pierrot wateye ku ruhande rw' imoso y' umuzamu umupira ugarurwa n' igiti cy' izamu. Abarebaga uyu mukino bose bumiwe kuko iyi ni penaliti ya gatatu ikipe ya Rayon Sports irase mu mikino itarenze itatu y' ikurikiranya. Ikipe ya Gicumbi FC yakomeje kwihagararaho ndetse itangira no kurusha ikipe ya Rayon Sports dore ko yanahushije ibitego byinshi byabaga byabazwe aho imipira igera kuri itatu yagaruwe n' igiti cy' izamu. Rayon Sports yaje gutakaza myugariro wayo Usengimana Faustin wakinnye uyu mukino asa nurwaye maze asimburwa na Niyonkuru Vivien. Ku munota wa 87, ikipe ya Rayon Sports yabonye amahirwe kuri kufura yaribonye inyuma gatoya y' urubuga rw' umuzamu maze mu kurihana ikipeurukuta rw' ikipe ya Gicumbi ruhita rugarura umupira aho bahise bawuzamukana bihuta cyane n' amapase menshi nibwo umukinnyi Maombi Jean Pierre yisanze asigaranye n' umuzamu Bakame nawe aramucenga ahita atsinda igitego cya kabiri cya gicumbi. Ibintu byabaye nk' ibikanze benshi bari ku kibuga batumvaga ko Gicumbi yatsinda uyu mukino maze abakinnyi ba Rayon Sports bacika intege bigaragarira buri wese. Umukino wahise unarangira Gicumbi itahanye intsinzi y' ibitego 2-1. Ikipe ya Gicumbi FC yahise izamuka ku mwanya wa Kane n' amanota 30, naho Rayon Sports iguma ku mwanya wa 8 n' amanota 24.

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version