RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Match report: APR FC - Rayon Sports FC | Umunsi wa 5 | Rwanda National Football League | 2014-2015

APR FC vs Rayon Sports FC
2 1

Ibindi ku Mukino

Italiki: Ku Cyumweru taliki ya , 02 Ugushyingo 2014
Isaha: 18:00 h
Ikibuga: Amahoro Stadium
Umusifuzi: Kagabo Issa (Referee)
 
Abarebye umukino : 20.000

Abakinnyi bakinnye

Myugariro
Hagati
Umuzamu
Rutahizamu

Umutoza wungirije
Umutoza mukuru

Umurongo w' ibyabaye

GOAL Min. 57' ::<br />Sibomana Patrick GOAL Min. 1' ::<br />Nshutiyamagara Ismaël
GOAL Min. 81' ::<br />Kagabo Peter

Ibyabaye

Time Event
81'GOALKagabo Peter
57'GOALSibomana Patrick
1'GOALNshutiyamagara Ismaël

 Incamake

Ikipe ya APR FC ikomeje kwihererana mucyeba Rayon Sports aho yayitsinze mu mukino wa shampiyona ibitego 2-1 bituma ikipe ya gisirikare APR FC ifata umwanya wa mbere byagateganyo ku munsi wa gatanu wa shampiyona.


Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports, Ndayishimiye Jean Luc “Bakame” yasimbujwe Bikorimana Gerard, wakinaga umukino wa mbere muri shampiyona nyamara bageze ku munsi wa gatanu, Bakame yari yaratsinzwe ibitego bitatu gusa.

Nizigiyimana Kharim “Mackenzi” usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo yashyizwe hagati muri ba myugariro afatanya na Manzi Sincere Hubert maze umwanya we uhabwa Niyonkuru Vivien, wakinaga umukino wa mbere muri shampiyona.

Ku munota wa kabiri, kuri koroneri yatewe na Mwiseneza Djamal wahoze akinira Rayon Sports, kapiteni wa APR FC, Nshutiyamagara Ismael “Kodo” yatsinze igitego cya mbere.

APR FC yakinishaga abakinnyi batatu bakina ku mpande basatira, Sibomana Patrick “Papy”, Sekamana Maxime na Mwiseneza Djamal bafasha Ndahinduka Michel “Bugesera” wakinaga imbere y’umunyezamu wa Rayon Sports.

Abakinnyi batatu ba APR FC bari mu bizamini bya Leta batakinnye na Etincelles bagarutse bahabwa umwanya babanza mu kibuga; Bayisenge Emery na Rusheshangoga Michel muri ba myugariro na Mukunzi Yannick wafatanyaga na Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”.

Ku munota wa 37, Rayon Sports yasimbuje Lomami Frank wakinaga umukino wa mbere abanje mu kibuga, hinjiramo Muganza Isaac, igice cya mbere kirangira APR FC ifite igitego 1-0 Rayon Sports.

Sibomana Patrick yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku ishoti yatereye kure maze umunyezamu Bikorimana wari uhagaze imbere ananirwa kuwugarura aho umupira wazamutse ukamanukira mu mfuruka y’ ingoni ibumoso bw’ izamu.

Ni igitego cya mbere Sibomana Papy atsinze muri uyu mukino uhuza Rayon Sports na APR FC.

Niyonkuru Vivien yagize imvune nyuma yo gukinirwa nabi na Migi asimburwa na Kanamugire Moses ajya mu mwanya wa Sibomana Abuba wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso maze nawe ajya gukina mu mutima wa ba myugariro naho Nizigiyimana asubira ku mwanya we.

Rayon Sports yongeye kubona imbaraga zo gusatira binyuze ku ruhande rwa Nizigiyimana, Havugarurema Jean Paul “Laro” asimburwa na Bizimana Djihad, umwe mu bakinnyi bari mu bizamini bya Leta wemeye gukina uretse Majyambere Alipe utabonetse.

Uyu mukino wabonetsemo amakarita atanu y’umuhondo, Ngabo Albert asimburwa na Rutanga Eric nyuma yo gukomereka ku jisho.

Ku munota wa 80, ku mupira watewe na Nizigiyimana, Peter Otema yatsinze igitego cya Rayon Sports. Umukino urangira APR FC ibonye amanota atatu, iyobora shampiyona n’amanota 13 ku 10 ya Rayon Sports, mbere yo guhura na Police FC kuri uyu wa Gatatu.

Ni umukino watangiye saa Kumi n’ebyiri kuko babanje kureba umukino Manchester City yatsinzemo United igitego 1-0 cya Sergio Kun Aguero mu gihe Chris Smalling yahawe ikarita y’umutuku.

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version