RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Amavubi yihoreye ku nyoni za Mauritius

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe y’ igihugu Amavubi yakiraga ikipe y’ igihugu ya Mauritius kuri uyu wa kabiri kuri stade Amahoro I Remera iyinyagiye ibitego bitanu ku busa mu mukino woroheye cyane ikipe itozwa n’ umutoza Jonathan MacKinstry.

Ni umukino wo kwishyura mu itsinda H mu majonjora yo gushaka itike y’ imikino ya nyuma y’ igikombe cy’ Africa cya 2017 kizabera muri Gabon aho umukino ubanza Mauritius yatsinze amavubi 1-0 kuwa gatandatu ushize.

Igitego bya Savior Nshuti Dominic ku munota wa 11 ku mupira yaraherejwe na Ombolenga Fitina uvuye kuruhande rw’iburyo cyatumye abanyarwanda bari bagaragaje gushyigikira ikipe y’igihugu bahaguruka dore ko bari binjiriye ubuntu. Kugeza kuri uyu munota U Rwanda rwari rwarushije bigaragara ikipe y’igihugu y’ibirwa bya Maurice ku buryo benshi bibazaga ukuntu yayitsinze mu mukino ubanza.

Umupira wihutaga cyane ku ruhande rw’abakinnyi b’amavubi waje gusa nkaho ugora abasore ba les Dodos nkuko bita ikipe y’igihugu y’ibirwa bya Maurice (Dodos ni inyoni yubatse amateka mu birwa bya Maurice aho yubahwa cyane muri kiriya gihugu).

Ku munota wa 30 w’ umukino, umupira wari uvuye kuri Ombolenga waje kugera kuri Sugira Ernest ahindukirana ba myugariro ba Mauritius maze umupira awuboneza mu nshundura z’umuzamu Kevin Obrian.

Nyuma y’umunota umwe gusa Sugira Ernest yaje kongera kubona umupira wari uturutse mu kibuga hagati utewe na Haruna Niyonzima, maze acenga abinyuma ba Mauritius barimo n’ umuzamu awuboneza mu izamu.

Mauritius yaje kubona uburyo bwiza bwo gutsinda igitego ku munota wa 37 ku ikosa ryari rikozwe na Bayisenge Emery gusa ntiyabasha kubyaza amahirwe umupira baribabonye. Muri rusange igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Iles Maurice irushijwe cyane n’amavubi dore ko uretse imipira ibiri y’imiterekano yatewe n’uruhande rwa Iles Maurice nta buryo bugaragara bwahushijwe.

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Amavubi asatira izamu gusa imipira yose ntiyagira umusaruro itanga. Ku munota wa 61 umutoza Jonathan McKinstry yaje gukora impinduka maze umusore Iranzi Jean Claude asimburwa na Hakizimana Muhadjili. Iles Maurice nayo ikora impinduka Chiffone Louis asimbura Louis Citorah Brendon. Nyuma yo kugongana kwa Rwatubyaye aturutse inyuma ya Amran Nshimiyimana maze agwa nabi bituma akurwa mu kibuga hinjiramo Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’.

Muhadjili na Mukuru we Haruna bakomeje gukinana hagati bahana imipira ndetse banasatira izamu ry’ ibirwa bya Maurice ariko Sugira Ernest ntabashe kugera ku mipira yabaga ahawe.

Umupira mwiza wabanje guhererekanywa hagati ya Abuba Sibomana, Haruna, Muhadjili akawuha Migi nawe akawusubiza inyuma kwa Bayisenge Emery nawe wahinduye umupira munini ku ruhande rwa Fitina Ombalenga wacengesheje igituza maze ageza mu ncundura za Kevin utagize icyo akora ku ishoti Fitina yari ateye.ibitego biba bibaye 4 by’amavubi ku busa bwa Iles Maurice.

Litien Kee Giano Fabrice yaje kujya mu kibuga kuruhande rwa Iles Maurice asimbuye kapiteni we Langi Jean Anderson.

Rushenguziminega ku ruhande rw’u Rwanda yajekwinjira mu kibuga asimbuye Haruna Niyonzima.

Mu minota ya nyuma, Amavubi yatsinze igitego cya 5 cya Migi ku mupira yari ahawe na Muhadjiri, ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 90 w’umukino ku mupira wari utewe mu buryo bw’amafiyeri na Muhadjili awushibuye waje kugera kuri Migi nawe arwana na bamyugariro ahita awutera mu izamu kiba igitego cya Gatanu cy’amavubi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’ Amavubi:

Mu izamu: Ndayishimiye Jean Eric ‘Bakame’

Inyuma: Fitina Ombalenga, Emery Bayisenge, Rwatubyaye Abdoul, Abuba Sibomana

Hagati: Mukunzi Yanick, Amran Nshimiyimana, Iranzi Jean Claude, Nshuti Savio Dominic,  Haruna Niyonzima.

Abataha izamu: Sugira Ernest.

Ikipe y’ igihugu Amavubi yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango ishake uko yakomeza guhangana mu mikino y’ amajonjora mu itsinda H aho rugeze ku mwanya wa kabiri inyuma ya Ghana ifite amanota 10, Rwanda 6, Mauritius ifite 6 na Mozambique 1.

U Rwanda ruzakurikizaho ikipe ya Mozabique I Kigali mbere y’ uko rusura ikipe ya Ghana mu mukino wa nyuma w’ amatsinda.

Amavubi atsinze imikino yombi rusigaranye, rwagira amanota 12 adahagije ngo ruyobore itsinda kuko Ghana nubwo yaba yatsinzwe n’ u Rwanda byasaba ko na Mauritius iyitesha byibura amanota abiri.

Mu gihe ariko Amavubi yatsinda Ghana na Mozambique akagira amanota 12, ashobora kuba yaza mu makipe abiri yabaye ayakabiri ariko yitwaye neza.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version