RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Rwanda v Mauritius: Emery Bayisenge agarutse muri 11 babanza mu kibuga

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Umukino w’ ikipe y’ igihugu Amavubi igiye kwakiramo ikipe y’ igihugu ya Mauritius kuri uyu wa kabiri kuri stade Amahoro I Remera aho kwinjira ari ubuntu kubafana bari bwicare mu myanya isanzwe, hakaba hamaze gusohoka urutonde rw’ abakinnyi 11 Amavubi ari bukoreshe.

Ni umukino wo kwishyura mu itsinda H mu majonjora yo gushaka itike y’ imikino ya nyuma y’ igikombe cy’ Africa cya 2017 kizabera muri Gabon aho umukino ubanza Mauritius yatsinze amavubi 1-0 kuwa gatandatu ushize.

Emery Bayisenge utarabanje mu kibuga mu mukino wabereye muri Mauritius akaba abanje mu kibuga aho aje muri ba myugariro asimbuye umunyarwanda ukina mu bubirigi Salomon Nirisarike wabanje mu kibuga mu mukino wabereye muri Mauritius.

 

Mu izamu: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’

Inyuma: Fitina Ombalenga, Emery Bayisenge, Rwatubyaye Abdoul, Abuba Sibomana

Hagati: Mukunzi Yanick, Nshimiyimana Imran, Iranzi Jean Claude, Nshuti Savio Dominic,  Haruna Niyonzima.

Abataha izamu: Sugira Ernest.

Ikipe y’ igihugu Amavubi irasabwa gutsinda uyu mukino kugirango ishake uko yakomeza guhangana mu mikino y’ amajonjora m itsinda H aho ruri ku mwanya wa gatatu inyuma ya Ghana ifite amanota 10, Mauritius ifite 6, Rwanda 3, Mozambique 1.

Umukino utegerejwe ku isaha ya 15:30 kuri stade Amahoro aho kwinjira ari ubuntu mu myanya yose isanzwe ya stade.

Abasifuzi bakomoka muri Namibia nibo bazayobora uyu mukino aribo Jackson Pavaza hagati, Isaskar Boois na Christof Alfred Vries ku mpande.

Ikigo k’ igihugu cy’ itangazamakuru RBA nicyo rukumbi cyemerewe kuzatambutsa uyu mukino uri kuba kuri televeziyo ndetse na radiyo. Kanda hano ubashe kureba uyu mukino uri kuba (LIVE).

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version