RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Amavubi arasabwa iki ngo yitabire AFCON 2017?

Tora iyi nkuru
(6 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe y’ igihugu y’ umupira w’ amaguru Amavubi yamaze gusa niyasezerewe mu makipe ahabwa amahirwe mu mikino y’ amajonjora y’ igikombe cya Africa cya 2017 kizabera muri Gabon aho amahirwe yo kwerecyeza muri iri rushanwa ku Rwanda yamaze gusa nayayoyotse.

Icyo buri mu nyarwanda yakwibaza ni ikibazo nk' iki ku Mavubi kugirango abe yakwibona muri Gabon mu mwaka wa 2017. Ibi bije nyuma yahoo Amavubi atsindiwe mu birwa bya Maurice igitego kimwe ku busa kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gatatu wo mu itsinda H aho ikipe itozwa na Jonathan McKinstry yasabwaga gutsinda uyu mukino ku kibi n’ icyiza.

Ikipe ya Mauritius iri ku mwaya w’ 172 ku rutonde rwa FIFA ruheruka mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 85, yakinnye uyu mukino izi ko ishaka intsinzi dore ko yari yanisasiye Mozambique kuri iki kibuga igitego 1-0 mu mukino wa kabiri muri iri tsinda.

Mu matsinda y’ iyi mikino uko ari 13, hazajya havamo ikipe imwe yambere izazamuka mu mikino ya nyuma, hakiyongeraho ikipe ya Gabon izakira irushanwa aho iri mu itsinda I rizatanga ikipe imwe gusa, hakazaho ikipe 2 zizaba zitwaye neza kurusha izindi muzaje ku mwanya wa kabiri mu matsinda 11 asigaye kuko amatsinda abiri azatanga ikipe imwe gusa ariyo  itsinda rya I ririmo Gabon izakira n’ itsinda rya G ririmo Tchad yamaze gusezera muri aya marushanwa kubera ikibazo cy’ amikoro.

U Rwanda ruri mu itsinda H aho ruri kumwe na Ghana, Mauritius na Mozambique ubu ruri ku mwanya wa gatatu aho rwashakaga kuza byibura mu makipe abiri yazaza ku mwanya wa kabiri yitwaye neza.

Izi ndoto z’ Amavubi ariko zisa nizarangiriye muri Mauritius kuko gutsindwa umukino wa kabiri, inyuma yo gutsindwa na Ghana I Kigali (0-1) byayisize kumwanya wa Gatatu muri iri tsinda n’ amanita atatu gusa rwakuye kuri Mozambique mu mukino Amavubi yayitsinzemo 0-1 muri Mozambique.

Ntibyoroshye ko u Rwanda rwaza mu makipe abiri yabaye ayakabiri mu matsinda yitwaye neza, kuko muyandi matsinda naho intambara irakataje.

U Rwanda rusigaje imikino 3 harimo ibiri ruzakinira Kigali (Mauritius, Mozambique) n’ undi umwe ruzakinira hanze (Ghana).

Amavubi aramutse atsinze iyi mikino itatu yakuramo amanita 9 akagira 12 byatuma yizera kuba yaza kumwanya mwiza wa kabiri ugereranyije n’ ayandi matsinda.

Ghana ariko ubu ifite amaota 10 aho yo isigaje imikino ibiri gusa izakinira hanze yasuye Mauritius, ndetse yakire u Rwanda, ntabwo yiteguye kuyitakaza yose aho bigoranye ko muri aya makipe yombi hari ayayihagarika. Niyo mpamvu ku mukino u Rwanda rwashakiraho amanota twaba twibagiwe Ghana.

Ghana igiye ku ruhande, Amavubi agatsinda indi mikino ibiri isigaye akagira amanota icyenda kuri 18, ntabwo byayorohera kuba mumakipe yabaye ayakabiri yitwaye neza mu matsinda kubera impamvu zandi makipe akomeje kwigwizaho amanota muyandi matsinda.

Mu yandi matsinda byifashe gute?

Mu itsinda A buri kipe imaze gukina imikino 3 ariko amanota zisa niziyanganya uretse Djibouti iri gutanga amanota.  Tunisia, Liberia na Togo zose zifite 6 mu mikino ibanza mbere y’ uko zijya mu mikino yo kwishyura. Buri kipe muri izi izahura na Djibouti iri kuzihera amanota. Urumva ko muri iri tsinda byibura amakipe abiri azarenza amanota 9.

Mu itsinda B, buri kipe imaze gukina imikino 3, DR Congo iyoboye n’ amanota 6, Angola 4, Centrafrique 4 na Madagascar 2. Mu mikino yo kwishyura, Congo yo igomba kurenza 9 ariko izindi nazo zifite akazi katoroshye.

Mu itsinda C, Benin imaze gukina imikino 4 ifite amanota 8, naho Sudan yepfo nayo yakinnye 4 ifite 3. Mali imaze gukina imikino 3 ifite amanota 7 aho iri bukine uyu munsi umukino wo kwisyura na Guienea Equatorial ifite inota rimwe. Iri tsinda naryo amakipe abiri azarenza amanota 9 nyuma y’ imikino yo kwishyura kuko Benin nayo isigaje Guinea Equatorial isa niri gutanga amanota. Aha ni urugamba hagati ya Mali na Benin.

Mu itsinda D, Uganda, Burukinafaso, Botswana zose zifite amanota atandatu, naho ibirwa bya Comores bifite 3. Aha naho amakipe atatu azabonekamo azarenza amanota 9. Uganda  na Burkinafaso zimaze gukina imikino 3 naho Botswana na Comores zimaze gukina 4.

Itsinda E, aha amakipe yose amaze gukina imikino 4, Guinea ifite amanota 7, Congo na Zambia ziranganya amanota 6, naho Kenya ifte 1. Kenya yamaze gusa niyataye icyizere, isigaje Congo na Zambia bitazayorohera kuhikura. Aha naho ndahamyako amakipe abiri azarenza amanota 9.

Itsinda F, amakipe yose amaze gukina imikino 3, Maroc yayitsinze yose n’ amanota 9, Cape vert ifite 6, Sao Tome ifite 3 naho Libye ifite 0. Aha ho amakipe abiri azageza mu manota 12 nyuma y’ imikino yo kwishyura.

Itsinda G, amakipe amaze gukina imikino itatu aho Egypt ifite amanota 7, Nigeria 5, Tanzania 4 na Tchad yamaze kwikura mumarushanwa ifite 0. Aha naho amakipe abiri yari kuzarenza 9. Gusa nkuko amategeko ya CAF abiteganya, iyo ikipe y’ ikuye mu irushanwa imikino yakinnye yose irasibwa hanyuma amakipe agakomeza urugendo ahaganye ukwayo, ndetse iri tsinda rikazatanga ikipe ya mbere gusa. Ibi birasiga Egypt ifite amanota 4, Nigeria 2 na Tanzania 1.

Itsinda H ari naryo u Rwanda ruherereyemo, Ghana imaze gukina imikino 4 ifite 10, Mauritius 6, u Rwanda 3 naho Mozambique 1.

Ghana izakira u Rwanda, igasura Mauritius isa nizarenza aya manota ari naho bisaba ibitangaza ku Rwanda gutsindira Ghana iwayo kugirango byibura izabashe kuza mumakipe yaba afite amanota 12 mu matsinda. Ibi ariko, u Rwanda ruzaba rwatsinze imikino yombi izabera I Kigali.

Mu itsinda I, Gabon ifite 7 , Cote d’ Ivoire 5, Sudan 3 naho Sierra Leone 1. Aha byose biracyashoboka kuko Gabon yo ntabwo ibarwa kuko izakira irushanwa aho Cote d’ Ivoire ishaka kwikosora imbere ya Gabon iri kugaragaza imbaraga dore ko iri tsinda rizatanga ikipe imwe gusa.

Mu itsinda J, Algérie ifite 9, Ethiopia 4, sychellles 4 na Lesotho 0. Aha Algeria niyo ifite gahunda yo kuzamuka ari iyambere aho naho byagorana ko andi makipe yarenza amanota 9.

Mu itsinda K, Senegal ifite 9, Namibia 3, Burundi 3 na Niger 3. Uretse Senegal yatumbagiye, andi makipe aracyahanyanyaza mukuza hafi nubwo nayo bitazayorohera kuko aracyari kure ugereranyije n’ andi matsinda.

Itsinda L, ho ibintu biracyari bibisi aho Zimbabwe iyoboye n’ amanota 5, Swaziland 5, Malawi 2 naho Guinea nayo ikagira 2. Uretse niyakabiri, aha nizaba iyambere ntirigaragaza.

Itsinda M, Cameroun ifite 7, Mauritania ikagira 6, afrika yepfo 2 naho Gambie 1. Aha naho bisa naho Cameroun iri kuzisiga bubwo naho bitoroshye mu mukino yo kwishyura.

Mu byukuri, mu matsinda yose 11, byibura amatsinda 3 muri yo azabonekamo amakipe azaba ayakabiri yagejeje amanota 12. Aha twavuga itsinda A, C,D, F ndetse na M.

Amahirwe ku Rwanda rero ni ugutsinda imikino yose uko ari itatu rusigaje gukina ubundi rukicara rutegereje kureba niba rwaza muri ebyiri za mbere ntabyo gutegereza mu ntsindire hagati ya Mauritius na Ghana. u Rwanda rurakira Mauritius i Kigali kuri uyu wa kabiri mu mukino warwo wa 4 aho rufite ibintu bibiri imbere yarwo: 

1. Gutsinda imikino yose rukagira amanota 12, Ghana ikaba itatsindira Mauritius iwayo, byibura ikanganyirizayo ikagira amanota 11. Aha Amavubi yazamuka ari aya mbere mu itsinda.

2. Gutsinda imikino itatu rukagira amanota 12, Ghana igatsinda Mauritius maze rukareba ko rwaza muri ebyiri zitwaye neza.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version