RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Amavubi atakaje amahirwe yibanze yo gukina Afcon 2017

Tora iyi nkuru
(3 :Inshuro imaze gutorwa)

Umukino w’umunsi wa 3 mu itsinda H ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2017, wahuzaga Ibirwa bya Maurice n’Amavubi y’u Rwanda kuri Anjalay Stadium, urangiye Ile Maurice itsinze u Rwanda igitego 1-0.

Umukino wayobowe n’umusifuzi w’umunya Congo Brazza, Lazard Tsiba Kamba, Amavubi yihariye iminota ibanza y’umukino ihererekanya neza, Ibirwa bya Maurice byakinnye uyu mukino birindira inyuma cyane byabonye amahirwe yo gutsinda igitego  ku munota wa 59 ku mupira watewe na Kevin Bru ukagonga izamu rya Bakame.

Amavubi yahushije uburyo butandukanye bwashobora kuyaha kuyobora uyu mukino ku ruhande rwa Iranzi Jean Claude, Omborenga Fitina, Uzamukunda Elias ‘Baby’ na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ ariko ntibabasha kurenza umupira umuzamu Kevin Jean-Louis.

Kevin Bru yongeye kubona amahirwe akomeye mu gice cya mbere, ku wundi mupira yateye ugafata umutambiko w’izamu mbere yuko ugaruka mu kibuga hagati mu minota ya 30 ariko abakinnyi b’Amavubi barahagoboka.

Ishoti rikomeye ryatewe na Haruna Niyonzima mbere yuko amakipe yombi ajya mu karuhuko, ryagaruwe na Kevin Jean-Louis, umuzamu wa Maurice, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Amavubi yinjiye mu gice cya kabiri akora impinduka, aho Rushenguziminiga Quintin yasimbuye Habimana Yussuf.

Francis Rasolofonirina yatsindiye Ibirwa bya Maurice igitego ku munota wa 59 w’umukino, ku mupira wari uvuye muri koruneli, mbere yuko Rushenguziminega Quintin ahusha uburyo bukomeye bwari gutuma Amavubi abasha kwishyura ku mupira yari ahawe na Nshuti Dominique Savio.

Umutoza w’Amavubi Jonathan McKinstry yakoze impinduka ya kabiri, Sugira Ernest yinjira mu kibuga asimbura Uzamukunda Elias ‘Baby’. Muri iyi minota, Amavubi yakomeje gusatira ashaka kwishyura, ariko yongera guhusha ubundi buryo ku mupira Savio yahaye Quintin Rushenguziminega.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Hakizimana Muhadjiri yasimbuye Savio Nshuti, akina umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu, ariko Amavubi ananirwa kwishyura igitego yatsinzwe.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga:

Mu izamu: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdoul, Nirisarike Salomon na Abuba Sibomana.

Hagati: Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, Nshuti Dominique Savio, Haruna Niyonzima (c), na Iranzi Jean Claude

Ba rutahizamu: Uzamukunda Elias ‘Baby’ na Habimana Yussuf.

Abasimbura: Nzarora Marcel, Nzarora Marcel, Kayumba Sother, Celestin Ndayishimiye, Yannick Mukunzi, Rushenguziminega Kwame Quintin, Hakizimana Muhadjiri na Sugira Ernest.

Amavubi agiye guhita ahaguruka mu birwa bya Maurice, agaruka mu Rwanda, aho agomba gutegura umukino w’umunsi wa 4 w’itsinda H, uwo kwishyura na Maurice, umukino uzaba kuwa Kabiri tariki ya 29 Werurwe 2016 saa 15:30.

Kugeza ubu, Ghana yatsinze Mozambique 3-1 kuwa Kane, ikomeje kuyobora itsinda H n’amanota 9, izigamye ibitego 9 mu gihe Ibirwa bya Maurice bifite amanota 6 n’umwenda w’ibitego 4 ku mwanya wa 2.

U Rwanda rufite amanota 3 n’umwenda w’igitego 1 naho Mozambique ifite ubusa ku mwanya wa nyuma, ari wo wa kane.

Uretse amakipe 13 azaba aya mbere mu matsinda, agahita abona tike yo gukina iki gikombe cya Afurika, yiyongera kuri Gabon izacyakira iri rushanwa, andi makipe abiri azava hagati y’amakipe 13 yabaye aya 2, aho hazarebwa ayitwaye neza cyane kurusha ayandi. Aha byasaba u Rwanda kuzatsinda imikino isigaye yose kugirango rwizere kuzaza muri ebyiri zitwaye neza.

Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

Ibitekerezo  

 
0 # Sebahire vincent 2016-03-26 17:00
Twifatanije n'ikipe yacu Amavubi kdi tuyasabira kuzatsinda umukino wo kwishyura i Kigali kuwa 29/03/2016
Musubize | Reply with quote | Quote
 

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version