RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Nigeria ikujeho u Rwanda ku mukino wa gicutu aya makipe yari afitanye

Tora iyi nkuru
(5 :Inshuro imaze gutorwa)

Umukino wa gishuti wari guhuza ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru Amavubi n' ikipe y' umupira w' amaguru ya Nigeria wari uteganyijwe ku italiki 25 Nyakanga 2015 wamaze gusubikwa.

Nkuko umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Mulindahabi Olivier abitangaza ngo uyu mukino wamaze gusubikwa nk'uko Nigeria yabandikiye ibibasaba.

Mulindahabi avuga ko bamaze kubyemeranya kandi ko abakinnyi b'ikipe y'igihugu bagomba gukomeza imyitozo bitegura umukino wa Afurika y'Epfo.

Amavubi azahura na Afurika y'Epfo tariki ya 28 Nyakanga 2015, umukino uzabera mu mujyi wa Johannersburg.

Ikipe y'Amavubi izahaguruka tariki ya 26 Nyakanga 2016 yerekeza muri Afurika y'Epfo kugira ngo izajye gukina uwo mukino wa gishuti.

Uwo mukino Amavubi azawukina mu rwego rwo kwitegura imikino y’Afurika y'abakinnyi bakinira mu mashapiyona yabo (CHAN) izabera mu Rwanda umwaka utaha.

Nyuma y’umukino wa Afurika y’Epfo, Amavubi azerekeza mu Ecosse mu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri aho Amavubi azakina imikino igera muri itatu ya gishuti n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu.

Amavubi azakina uwo mukino adafite abakinnyi ba APR FC bari mu mikino ya CECAFA Kagame Cup muri Tanzania.

Amavubi azakina na Ghana tariki ya 5 Nzeri 2015 umukino uzabera mu Rwanda mu ijonjora ry'igikombe cy'Afurika.

Amavubi mu ijonjora ryo gushaka itike y'imikino Nyafurika ari mu itsinda H ririmo amakipe nka; Ghana, Mozambique na Ile Maurice aho u Rwanda rwatsinze umukino wa mbere itsindira Mozambique iwayo 1-0.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version