RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

U Rwanda rwazamutse ku rutonde rwa FIFA

Tora iyi nkuru
(3 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yazamutse imyanya 16 igera kuwa 78 ku rutonde ngaruka kwezi rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi rwashyizwe hanze na FIFA kuri uyu wa kane.

Nyuma yo gutakaza imyanya 21 mu kwezi kwa Kamena, U Rwanda rwashoboye kuzamuka imyanya 16 nyuma yo gutsinda Mozambique ku mukino ubanza w’amajonjora w’igikombe cy’Afurika ku gitego 1-0 cya Sugira Ernest mu gihe iyi kipe y’igihugu ya Mozmbique, Black Mambas yo yamanutse 14, igera kuwa 95.

Mu karere, u Rwanda ruri inyuma ya Uganda ya 73 yamanutseho imyanya ibiri, Sudan yazamutse imyanya 18 kuwa 90, Ethiopia iri ku mwanya wa 101 yamanutse imyanya 2, 116 yazamutse imyanya 7, Tanzania iri ku mwanya wa 139 yasubiye inyuma imyanya 12, Kenya iri ku mwanya wa 116, Burundi 131 na Tanzania 139.

Mu makipe ari mu itsinda rimwe n’u Rwanda mu majonjora y’igikombe cy’Afurika, Ghana ni iya 25 ku Isi, Mozambique ni iya 95 naho Ibirwa bya Maurice ni ibya 180.

Algeria ni iya mbere muri Afurika na 19 ku Isi ikurikiwe na Côte d’Ivoire, Ghana, Tuniziya na Senegal ya gatanu.

Argentina yamaze kuyobora isi aho iri ku mwanya wa mbere ku isi yazamutse imyanya 2, Ubudage buza ku mwanya wa kabiri bwasubiye inyuma umwanya umwe ku isi, u Bubiligi ku mwanya wa gatatu bwasubiye inyuma umwanya umwe, Colombia ku mwanya wa kane ntabwo yigeze iva ku mwanya wayo, u Buholandi buri ku mwanya wa gatanu bwazamutse umwanya umwe.

Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version