RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Umutoza w' amavubi yerekeje iburayi kongera kwinginga abakinnyi baza gukinira u Rwanda

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Umutoza w’ikipe y’igihugu y' umupiraw' amaguru Amavubi Jonathan McKinstry yageze mu gihugu cy’ubufaransa aho yagiye kuganira n’abakinyi b’abanyarwanda Kévin Monnet-Paquet na Quentin Rushenguziminega baza guhurira mu mukino wa gicuti kuri uyu wa gatatu.

Aba bakinyi bombi bakina imbere bataha izamu barahurira mu mukino wa gicuti uza guhuza ikipe ya Saint-Etienne na Lausanne Fc kuri Sitade ya Jacques Forestier d’aix le bains mu mujyi wa Savoie, mubufaransa saa 19h30.

Kévin Monnet-Paquet we si ubwambere yaba yifujwe n' Amavubi ngo ayakinire ariko yayateye utwatsi kuva na cyera, naho uyu musore Quentin Rushenguziminega wimyaka 23 ufite inkomoko mu gihugu cya Madagasacar akaba ari ubwa mbere yifujwe n' Amavubi.

Nkuko amakuru ava muri ferwafa abivuga, McKinstry yavuzeko aba ari abakinnyi beza yabonye bagira icyo bungura Amavubi,

“Aba bakinyi bombi maze igihe mbakurikirana mu makipe yabo. N’abakinyi beza ngomba kwegera nkabaganiriza kugirango bashobore gukinira U Rwanda mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’afurika cya 2017,” umutoza McKinstry

Quentin Rushenguziminega ufite inkomoko mu Rwanda kuko umubyeyi we umwe afite akomoka mu Rwanda nkuko bivugwa akaba ariko afite ubwenegihugu bwubusuwisi ndetse nubwo muri Madagasacar, aheruka gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi ya Lausanne Sport nyuma yo gutsinda ibitego 23 mu mikino 21 muri Echallens FC muri iki cyiciro.

Urubuga rwa interineti “footvaud.ch” rwo mu mujyi wa Lausanne rwerekana Rushenguziminega w’imyaka 23 y’amavuko nk‘ umuhigi w’ibitego utajya ajya munsi y’ibitego 20 muri shampiyona ari nako asatira kugira ibitego 30.

Ngo uwo musore wakuriye mu Busuwisi mu gace ka Rushen ni umwe mu bakinnyi batanga icyizere mu minsi iri imbere kuko ariwe Lausanne Sports izaba igenderaho.

Kévin Monnet-Paquet, afite umubyeyi umwe w’umunyarwana bityo akaba afatwa nk’umunyarwanda kandi ubuhanga bwe muri ruhago bukaba bwaratangiye kugaragara mu mwaka wa 2006.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

Ibitekerezo  

 
0 # Basketball 2015-11-03 23:44
Muzahindure izina football siyo sport yo nyine
Musubize | Reply with quote | Quote
 

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version