RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Amavubi akuye intsinzi imbere ya Mozambique

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe y' igihugu y' umupira w' Amaguru Amavubi itsinze umukino wayo wa mbere wayihuzaga n' ikipe y' igihugu ya Mozambique igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa gatatu w' umukino.

Ni umukino wamajonjora yo gushaka itike y' imikino ya nyuma y' igikombe cya Africa cya 2017 kizabera muri Gabon aho ikipe y' u Rwanda iyobowe n' umutoza Jonathan McKnstry itsinze umukino ubanza itsinda Mozambique igitego 1-0 mu mukino waberaga mu mujyi wa Maputo.

Ikipe y' u Rwanda ntiyategereje iminota myinshi kuko ku munota wa 3 w' umukino nibwo umusore Tuyisenge Jacques yateye umupira muremure maze umukinnyi usanzwe ukinira AS Kigali Sugira Ernest arasimbuka aba ashyizemo igitego cy' umutwe.

Ikipe ya Mozambique yumvaga ko ishobora kwishyura iki gitego nyamara nubwo yatangiye kwiharira umukino ntamahirwe na makeya yabonye yo gutsinda igitego kuko ikipe y' Amavubi yari yugariye neza izamu ryayo.

Umuzamu Ndayishimiye Eric 'Bakame' yaje kugira akabazo k' imvune maze asimburwa na Kwizera Olivier nawe wakoze akazi ke neza.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yagiye ahusha ubundi buryo bwinshi yari kubonamo ibitego cyane cyane ku mipira myiza yagiye itangwa na kapiteni haruna niyonzima ariko hakabura urangiriza mu izamu.

Ikipe ya Mozambique yihariye uyu mukino bigaragara, ntabwo yabashije kwishyura iki gitego imbere y' abafana barengaga ibihumbi 30 bari bicaye muri stade.

U Rwanda rubaye rufashe umwanya wa mbere mu itsinda H mu gihe ikipe ya Ghana itarakina n' ibirwa bya Maurice umukino uri bube kuri iki cyumweru ku isaha ya 17:30 Kigali.

umuzamu: Eric Ndayishimiye,

Ba myugariro: Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Michel Rusheshangoga, Abouba Sibiomana,

Hagati: Jean Baptiste Mugiraneza, Yannick Mukunzi, Jean Claude Iranzi, Haruna Niyonzima (C)

Rutahizamu: Jacques Tuyisenge, Ernest Sugira.

Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version