RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Micho azanye barutahizamu 6 mu mukino ugihe kumuhuza n' ikipe yamwirukanye

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Umutoza w’ikipe y’ighugu ya Uganda, Milutin Micho Sredojevic yahamagaye abakinnyi 28 mu rwego rwo kwitegura umukino ubanza uzabahuza n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 kuri uyu wa gatandatu tariki 23/05/2015.

Rwanda U23 V Uganda U23 – Umukino ubanza (Kuwa gatandatu taliki 23 Gicurasi 2015)

15h30 Kigali

Stade Amahoro i Remera

Mu bakinnyi 28 uyu mutoza wigeze gutoza Amavubi akagenda yirukanwe yahamagaye harimo 7 bakina hanze ya Uganda babigize umwuga, abo ni Jamal Salim, umunyezamu w’ikipe ya El Merreikh yegukanye igikombe cya Cecafa itsinze APR FC igitego 1-0 mu irushanwa ryabaye muri Kanama umwaka ushize hano i Kigali na rutahizamu Yunus Sentamu wigaragaje cyane muri CHAN yabereye muri Afurika y’Epfo.

Abandi bakinnyi bakina hanze harimo Khalid Aucho ukinira Gor Mahia yo muri Kenya, Shafiq Batambuze wa Sofapaka, Richard Kasagga (Salam FC), Denis Iguma (Al Ahed yo muri Lebanon) ndetse na Ambrose Kirya (JMC).

Mu kiganiro na New Vision, Micho yagize ati:” Urwego turiho mu myitozo rurashimishije, buri wese arashaka gukina umukino n’u Rwanda. Ndizera ko tuzitwara neza ariko ntabwo ari uguha agaciro gake uwo duhanganye”.

Uganda Kobs nk’uko bayita, bazagera i Kigali ku wa gatanu mu gitondo, bakore imyitozo kuri stade Amahoro nyuma ya saa sita mu gihe umukino uteganyijwe kuwa gatandatu tariki 23/05/2015 naho uwo kwishyura ukaba tariki 31/05/2015 i Kampala muri Uganda.

Abasifuzi: Souleiman Ahmed Djamal, Abdillahi Mahamoud Iltireh, Hamze Abdi Salime na Farah Aden Ali bose bakomoka muri Djibouti ni bo bazayobora uyu mukino mu gihe Aimable Habimana ukomoka mu Burundi azaba ari komiseri w’umukino.

U Rwanda rwasezereye Somaliya ku bitego 3-1 rurahura na Uganda mu ijonjora rya kabiri mu gihe izakomeza hagati y’ibi bihugu byombi, izahura na Misiri hakaboneka ikipe yerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Senegal mu Kuboza kw’uyu mwaka (kuva tariki 5 kugeza tariki 19), aho amakipe atatu azitwara neza azabona itike yo gukina imikino olempike ya 2016 izabera i Rio de Janeiro muri Brazil.

 

Urutonde rw’abakinnyi 28 Micho yahamagaye:

Abanyezamu: Jamal Salim Omar Magola, Alitho James, Kigonya Mathias

Ba myugariro: Nsubuga Joseph, Bukenya Deus, Bilikwalira Dan, Ochwo Brian, Nkata Fred, Kiyemba Ibrahim, Bakaki Shafiq, Kyambadde Sadat, Amwanyi Timothy, Mbowa Patrick

Abo hagati: Aucho Khalid, Tekkwo Derrick, Lwanga Tadeo, Kizito Keziron, Mutyaba Muzamil, Eturude Abel, Miya Farouk, Masiko Tom, Kiiza Martin

Ba rutahizamu: Sekisambu Erisa, Lwesibawa Godfrey, Semazi John, Fahad Muhhamad Hassan, Kasumba Umaru, Oromchan Villa

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version