RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

u Rwanda runganyije na Somalia yakiniraga hanze y' igihugu cyayo

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe y' igihugu y' u Rwanda y' umupira w' amaguru y' abatarengeje imyaka 23 inganyije n' ikipe ya Somalia igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wo kwishyura waberaga mu gihugu cya Djibouti.

Ni umukino w' amajonjora y' ibanze yo gushaka itike yo kuzakina amarushanwa nyafrica y' ingimbi azabera mu gihugu cya Senegal uyu mwaka ndetse n' imikino olympic izabera Rio de Janeiro mu mwaka wa 2016.

U Rwanda nirwo rwafunguye amazamu ku gitego cya Songa Isaïe ku munota wa gatanu w' umukino gusa kiza kwishyurwa ku munota wa 77 mu gice cya kabiri gitsinzwe na Abbas Mohammed mu mukino Amavubi atigeze yemeza abarebaga uyu mukino.

Umukino ubanza wabereye i Kigali, Amavubi yatsinze 2-0, akaba akomeje mu majonjora ya kabiri ku bitego 3-1 aho agomba kuzahura na Uganda mu byumweru bibiri biri imbere aho umukino ubanza uteganyijwe taliki 23 Gicurasi i Kigali.

 

Ikipe y' u Rwanda yabanje mu kibuga:

Kwizera Olivier

Bayisenge Emery, Rusheshangoga Mitchel,  Usengimana Faustin, Mutijima Janvier

Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Iradukunda Bertra,  Songa Isaie,

NSHUTI Savio, Mugenzi Bienvenue.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version