RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

INGIMBI: Abakinnyi 4 bashya bongewe muri 18 berekeje muri Djibouti

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Johhny McKinstry yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 18 azifashisha ku mukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Somalia mu gihugu cya Djibouti kuri iki cyumweru.

Ni umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Somalia mu majonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 uzabera mu gihugu cya Djibouti kuri iki cyumweru, tariki ya 10/05/2015 kuri stade ya El-Hadj Hassan Gouled.

Ikipe y' u Rwanda irahaguruka yerekeza Djibouti kuri uyu wa Kane na Ethiopia Airways mu ijoro saa 02.00 bagera muri Djibouti kuwa gatanu saa 10.15 hanyuma bazagaruke kuwa kabiri mu gitondo. Amavubi U23 bazaba muri Hotel Imperial iri mu mujyi wa Djibouti.

U rwanda rugiye mu mukino wo kwishyura rufite impamba y’ibitego bibiri byatsinzwe na Yannick Mukunzi na Muhire Kevin mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

U Rwanda rusezereye Somalia muri icyi icyiciro cya mbere cy’amajonjora, rwahura na Uganda mu mikino w’icyiciro cya kabiri giteganyijwe mu kwezi kwa gatanu mu gihe igihugu kizatsinda iyi mikino kizahura na Misiri mu mikino y’icyiciro cya gatatu izaba mu kwezi kwa karindwi, hakaboneka ikipe izajya muri Senegal.

McKinstry agiye gukina umukino wo kwishyura afite ingufu ziyongereye mu ikipe ye nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) rikosoye imyirondoro yabo iri kuri license bakinishije imikino nyafurika, ikazihuza n’iri kuri pasiporo zabo.

Abo bakinnyi bane barimo umunyezamu Kwizera Olivier, ba myugariro Michel Rusheshangoga na Faustin Usengimana ndetse n’umukinnyi wo hagati Djihad Bizimana. Aba bakinyi bakaba barakoze imyitozo n’abandi kuwa gatatu ndeste bakaba bari no muri 18 baza guhagarukana n’abandi berekeza Djibouti kuri uyu wa kane.

Abandi bakinnyi CAF yemeye ko bakina iyi mikino ya CAF U23 ni Ndatimana Robert na Buteera Andrew ariko umutoza McKinstry ntabwo yabitabaje mu gihe Yves Kimenyi na Rugwiro Herve basanze barengeje imyaka.

 

Abakinnyi 18 b’Amavubi yabatarengeje imyaka 23 berekeje muri Djibouti : 


Abanyezamu : Olivier Kwizera, Marcel Nzarora

Abinyuma : Abdul Rwatubyaye, Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Janvier Mutijima, Michel Rusheshangoga,

Abo Hagati : Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi, Kabanda Bonfils, Kevin Muhire, Yves Rubasha,

Ba Rutahizamu : Justin Mico, Dominique Savio Nshuti, Jean Marie Muvandimwe, Isaie Songa, Bertrand Iradukunda na Bienvenue Mugenzi

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version