RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

APR FC iri burwane n' isi mu Misiri

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe ya APR Fc ifite urugamba rutoroshye uyu munsi ubwo iza kuba ikina n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri mu mukino wo kwishyura wa 1/32 ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika CAF Champions League.

Uyu mukino uraba kuri uyu mugoroba ku isaha ya 19:00 (isaha ya Kigali) mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri. APR FC ikaba isabwa ibitego 3-0 kugirango ibashe gusezerera iyi kipe yo mu Misiri dore ko umukino ubanza warangiye Al Ahly itsindiye APR i Kigali ibitego 2-0.

Al Ahly ikaba ishobora gukina na APR FC idafite rutahizamu wayo ukomoka muri Nigeriya, Peter Ebimobowei wavunikiye mu mukino wa shampiyona batsinzemo Ragga ibitego 2-1 ku wa kabiri, ndetse na Mohamed Nagieb, myugariro w’iyi kipe wavunikiye mu ikipe y’igihugu ya Misiri, Les Pharaons, nk’uko byemejwe n’umuganga w’iyi kipe Dr. Khaled Mahmoud.

Iyi kipe iraza kuba igarura kapiteni wabo Mohamed Nagy Gedo, utarakinnye umukino ubanza wabereye i Kigali kubera imvune.

APR Fc iraza kuba idafite umukinnyi Mugiraneza Jean Baptista kubera ko afite amakarita y’umuhondo atamwemerera gukina uyu mukino.

N’ubwo ikipe ya APR FC iri kwitabira irushanwa rya CAF Champions League ku nshuro ya 12, nta bigwi na mba irifitemo mu gihe ikipe ya Al Ahly imaze kwegukana iri rushanwa inshuro umunani zose.

Ni ku nshuro ya mbere APR FC yahuye na Al Ahly, gusa si ubwa mbere ikina n’amakipe yo mu Misiri dore ko yagiye ihura n’amakipe nka Zamalek kuri ubu ihangaye na Rayon Sports, Al-Ismaily, ndetse na Haras El-Hodood.

 

Abakinnyi Al Ahly iri bukoreshe:

Abazamu - Sherif Ekramy, Ahmed Adel Abdel Moneim

Myugariro - Samir Saad, Sheriff firm, Mr. Hussein, the spokesman, Mohamed Hany

Hagati - Mohamed Rizk, Hossam Ghaly, Trezeguet, Walid Soliman, Sobhy Ramadan, Abdullah Saied, a believer Zakaria, cream Bamboo

Abataha izamu - Imad tired, Ahmed Abdel Zaher, Salahuddin Saido

 

Imikino yose iri bukinwe muri iri rushanwa :

Kuwa Gatandatu
Al Ahly vs APR FC
Kabuscorp vs El Merreikh 
Kano Pillars vs Moghreb Tétouan
Stade Malien vs Mangasport

 

Ku Cyumweru :
Big Bullets vs El Hilal 
Sanga Balende vs Coton Sport 
TP Mazembe vs Mamelodi Sundowns
AC Leopards vs Gor Mahia
Smouha vs Enyimba FC 
Esperance vs Cosmos Bafia 
CS Sfaxien vs AC Semassi 
Raja Casablanca vs Kaizer Chiefs

Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version