RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

EL CLASICO: Inzira eshatu zagufasha kureba uyu mukino

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Kuri iki cyumweru taliki 22 Werurwe, isi yose itegereje umukino udasanzwe uhuza ikipe ya Real Madrid izaba yasuye FC Barcelona muri shampiyona ya Espagne umukino w’ amakipe ahangana bita "El Clasico”.

Ikipe ya Barcelona irakira Real Madrid muri El Clasico kuri iki cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2015 kuri Sitade yayo ya Nou Camp saa yine z’ijoro ku isaha ya hano mu Rwanda (20:00GMT).

Umutoza wa Barcelona Luis Enrique yabwiye bbcko ikipe izatsinda indi bitavuze ko igomba gutwara igikombe, kuko hasigaye imikino 11 muri shampiyona.

Rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema avuga ko bafite igitutu, ariko bikaba ari ibisanzwe mu mupira w’amaguru.

Muri shampiyona ya Espagne, ikipe ya Barcelona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 65 naho Real Madrid ikaba ku mwanya wa kabiri n’amanota 64.

Ni umukino wo kwishyura wa shampiyona, aho ubanza Real Madrid yatsinze Barcelona ibitego 3-1.

Ayo makipe agiye kwisobanura muri shampiyona nyuma y’uko yombi yageze muri ¼ cy’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’u Burayi (Champions League).

Aya makipe amaze guhura mu mikino inshuro 169, Real Madrid yatsinzemo, Barcelona itsinda 66 mu gihe banganyije imikino 32.

 

Uko wareba uyu mukino:

Hari uburyo burenga butatu bwaza kugufasha kureba uyu mupira:

1. Uyu mukino uranyura kuri website ya RwandaSport.com ureba ukanze ahanditse SPORT TV ubona uhejuru, imbona nkubone (Live Streaming) kuri internet aho uri bube uva kuri televisiyo y' abongereza Sky Sports. Kurebera uyu mukino kuri internet kanda hano cyangwa hano http://goo.gl/256kg0

2. Uyu mupira uratambuka kuri SuperSport 3 iboneka kuri decoderi ya DSTV

3. Uyu mukino uratambuka kuri Canal + Ouest iboneka kuri decoderi ya CANALSAT/CANAL+

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version