RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Abakinnyi ba Rayon Sports batanze ubuhamya bw' uko bameze mu Misiri

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Nyuma yaho ku munsi wejo hasohokeye amafoto agaragaza ko Rayon Sports iri kubarizwa mu Misiri imerewe nabi kubera ikibazo cy' amikoro makeya, abakinnyi ba Rayon Sports nabo bemeye ko baraye rwa ntambi kubera kubura amafaranga.

Haba abayobozi ba Rayon Sports bari kumwe n' iyi kipe ndetse n' abari mu Rwanda, haba abayobozi b' umupira w' amaguru mu Rwanda FERWAFA bose bahakana bivuye inyuma ko aba bakinnyi ba Rayon Sports bataye hanze.

Umukinnyi Peter Otema uzwi ku izina rya Peter Kagabo niwe wabashije kuganira na RwandaSport.com maze adutangariza ko nawe amafoto yayabonye kandi ibyo ari ukuri.

"Ntayandi mahirwe twari dufite, byasaga naho ntamafaranga ahagije dusigaranye yo kudufasha. Nibyo koko ibyayo mafoto ni ukuri."

Umunyamakuru yamubajije niba abakinnyi bakoze ibi aribo babyitekerereje cyangwa ko ari igitekerezo cy' ubuyobozi bwari buri kumwe nayo maze Peter Otema avuga ko ntayandi mahitamo yarahari;

Kmwe mu kiganiro Peter Otema yagiranye natweKmwe mu kiganiro Peter Otema yagiranye natweKmwe mu kiganiro Peter Otema yagiranye natwe

"Ntaho twari dufite ho kwerekeza, nta byumba byo kuryamamo, nta mafunguro, twagombaga rero kuguma hariya. Ese iyo aza kuba wowe, [Otema abwira umunyamakuru] wari gukora iki? Twese hamwe ndetse n' abandi twari kumwe twasinziririye hariya."

Umunyamakuru yifuje kumenya neza aho abayobozi bari baherereye dore ko bo kumafoto batagaragaye maze Otema ati "Ndacyeka bo banze kwifotora!"

Otema ariko yasoje yemeza ko ibi byabateye imbaraga zo kubona ko hari ababatereranye kandi biteguye kwitanga ngo batange umusaruro mwiza.

Otema akaba yavuzeko ubu baherereye El Gouna ahantu hatuje cyane hegereye inyanja itukura aho nta kibazo ubu bafite bameze neza.

Rayon Sports irakina na Zamalek kuri icyi cyumweru mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup mu mikino ya kimwe cya 32 uri bubere El Gouna mu Misiri.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version