RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Impamvu 3 zemeza ko Rayon Sports ari ikipe y' Imana

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Mu Rwanda no hanze y’u Rwanda hari amakipe menshi y’umupira w’amaguru akunzwe ndetse afite n’abafana batari bake, mu by’ukuri ntago ndi umufana w’ikipe iyo ariyo yose, ariko ikipe ya Rayon Sports hari isomo rikomeye nayigiyeho ngirango namwe mbabwire.

Iki ni igitekerezo cy' umwe mubakunzi bacu watwandikiye yifuza ko twagisangiza abandi. Nawe hari icyo ufite wifuza gusangiza abasomyi bacu watwandikira kuri This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. cyangwa This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. .

Rayon Sport niyo kipe nabonye y’ikitegererezo ku isi ku bakristu, niba uri umukristu ukaba udafana cg ufana izindi kipe zitari Rayo Sports, menya ko hari isomo ikipe ya Rayon Sports itanga kubakristu maze nawe uzanaryigishe abandi. Uretse kuba iyi kipe ariyo kipe ifite abafana benshi mu Rwanda, hari ayandi mabanga 3 akomeye y’ ikipe ya Rayon Sports abantu benshi batazi:

 

1.RAYON SPORTS NI IKIPE Y’IMANA

Nyuma yo kumva bivugwa cyane n’abafana bayo, nabikozeho ubushakashatsi nsanga koko Rayon Sports ari ikipe y’Imana. Hari ibimenyetso 2 bigaragaza ko Rayon Sports ari ikipe y’Imana:

a) Rayon Sports ntigira nyirayo mu isi: Usanga hano mu isi ikipe zose zifite ba nyirazo bazitirirwa: APR ni iya RDF (igisirikare cya Leta y’ u Rwanda), AS KIGALI ni iy’umugi wa Kigali, Kiyovu Sports ni iy’akarere ka Nyarugenge,…… Naho Rayon Sports yo ni ikipe y’Imana ntigira nyirayo mu isi, mbese iwabo ni mu ijuru, bamwe baravuga ngo ni kipe y’abafana, ariko ibyo ntibihagije kuko niba aribyo n’izindi abafana zirabafite ariko zikagira na banyirazo bazitirirwa hano mu isi.

b)Imyenda Rayon Sport yambara igaragaza ko ari ikipe y’Imana: Isa n’ijuru (ikirere) aho yambara ubururu n' umweru.

 

2.RAYON SPORTS IFITE UMUCUNGUZI

Mu mateka y’ikipe ya Rayon Sports harimo umutoza bita ‘’umucunguzi’’. Uwo ntawundi ni umutoza ‘’Raoul Shungu’’, Uyu mutoza yaraje asanga ikipe ya Rayon Sports iri mu bibazo byinshi, arayitoza ayihesha ibikombe, bituma bamwita umucunguzi wa Rayon Sports.

 

3.RAYON SPORTS NI IKIPE IHORANA IBIBAZO IGIHE CYOSE

Kubera ko Rayon Sports idafite nyirayo mu isi, usanga ariyo kipe ihorana ibibazo igihe cyose; niyo kipe abakinnyi bakina badahebwa ku gihe, batabona uduhimbazamusyi twabo, bahora birukana abatoza,… ububwo muri iyi minsi, nyuma yo kumara imikino igera ku 8 yose idatsinda yaba itatsinzwe ikanganya, noneho iherutse no gutsindwa na mukeba wayo APR FC ibitego 4 byose kubusa; ariko nubwo bimeze gutyo, abafana bayo ntibarambirwa, Gikundiro yabo ntibayivaho kubera ko ari ikipe y’Imana! Ndetse ukurikije ibibazo Rayon Sports igira, wibaza ibanga ikoresha kugirango abe ariyo kipe ifite abafana benshi mu Rwanda bikakuyobera.

 

ISOMO KUBAKRISTU: Abakristu natwe tumeze nk’ikipe ya Rayon Sports: ubuzima bwacu bwa buri munsi burangwa n’ibibazo n’ibigeragezo byinshi, ndetse benshi bakibaza igituma duhora munsengero ngo turasenga, ariko ntiturambirwa, kandi ntiducogora, kuko twifitiye umucunguzi mu ijuru ku Mana, kdi tuzi neza ko hano mu isi atariho iwacu ahubwo iwacu ni mu ijuru!

Niba uri mukristu ufite gahunda yo gukomeza urugendo rugana mu ijuru, kabone nubwo wahura n’ibibazo byinshi, vuga Iga kwihangana nk' umufana wa Rayon Sports!

Nawe hari icyo ushaka kutwandikira ngo tugisangize abandi, watwandikira kuri This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. cyangwa kuri This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it..

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version