RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Impanuka y' imodoka itwaye bamwe mubakinnyi ba KBC

Tora iyi nkuru
(2 :Inshuro imaze gutorwa)

Mu gitondo cyo kuri iki cyu cyumweru imodoka yo mu bwoko bwa coaster RAC 404 H ya (company ya Volcano) yakoze impanuka ikomeye aho yagonganye n’ikamyo ipakiye amatafari, ikaba yabereye mu Karere ka Kamonyi aho bita mu Nkoto hakaba haguye bamwe mu bakinnyi b' umukino w' intoki wa Basketball.

Iyi mpanuka bivugwa ko yabaye hafi mu masaha y’isaa mbiri ikimara kuba umuhanda wahise ufungwa kugira ngo hatangire ibikorwa by’ubutabazi, aho imbangukiragutabara yatwaye inshuro zigera kuri eshatu.

Imodoka yarimo n' abakinnyi b’ikipe ya Kigali Basketball Club bari bagiye gukina umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ya Basketball yari buhuriremo n’ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye aho umwe mu bakinnyi bayo Jean Guy Rutayisire yahise yitaba Imana abandi na bo bagakomereka cyane nkuko amakuru aheruka yabivugaga.

Ikipe ya KBC yari yaraye ikinnye umukino wa shampiyona kuri uyu wa gatandatu aho yari yatsinzwe na UGB ku manota 59-39.

Imana yakire abavuye muri uyu mubiri.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version