RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Amazina 50 y' abashonji ku isi arabarizwa ku mubiri wa Zlatan Ibrahimovic

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Rutahizamu wa Paris Saint Germain Zlatan Ibrahimovic yamaze kwishushanyaho amazina arenga mirongo itanu ku mubiri we aho atabariza abantu bishwe n' inzara hirya no hino ku isi.

Ibi yabikoze mu rwego rwo kwerekana inkunga y’Agashami k’Umuryango w’Abibumbye kita ku biribwa ku isi (WFP) mbere y’umukino wahuzaga PSG na CAEN muri shampiyona y' abafaransa Ligue 1 umukino warangiye amakipe anganyije 2-2.

Inkuru yanditswe n' ikinyamakuru Daily Mail ivuga ko Ibrahimovic yambuye umupira ubwo yaramaze gutsinda igitego mu masegonda 72 mu mukino PSG yarimo ikina na CAEN, akaba yari afite amazina 50 amwanditseho ku gice cy’umubiri cyo hejuru.

Muri aya mashusho amuriho hariho ahagaragaza umuntu w’ahantu hamwe ku isi ushonje urimo gufashwa naWFP, akaba anagaragaza ahantu ku isi hakeneshejwe kurusha ahandi. 

Mu busanzwe WFP imaze gufasha abantu bangana na miliyoni 805 ku isi hose, abo 50 yafashe bakaba bagaragaza ihungabana ry’ubukungu rikabije ririho uyu munsi.

Ibrahimovic nyuma y' umukino yagize ati "Aho ngiye hose abantu baramenya, bagahamagara izina ryanjye, bakampa amashyi ariko hari amazina abantu batamenya, badaha amashyi, miliyoni 805 z’abantu bicwa n’inzara uyu munsi ku isi, mfite abafana ku isi hose, none kuva uyu munsi ndagira ngo abamfana bose bazajye bafasha abantu ku isi bishwe n’inzara kuko aribo babikwiriye.”

Ibrahimovic yakomeje avuga ko uko abantu bazajya bumva izina rye bazajya batekereza kuri ayo mazina. Muri ayo mazina harimo Carmen, Mariko, Antoine, Lida, Rahma na Yaae.

Ibrahimovic yaje guhabwa ikarita y’umuhondo kubera ibyo yari amaze gukora, ariko ntiyabyitaho kuko ubutumwa yashakaga yari amaze kubutambutsa ku isi hose.

Ikitezwe uyu munsi aho ikipe ya Chelsea izaba yasuye Paris Saint Germain mu mukino wa shampions league rigeze muri kimwe cya kane aho Zlatan ashobora nubundi kuza gutambutsa ubu butumwa mu gihe yatsinda igitego.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version