RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Abafana ba Real Madrid bafitiye umujinya mwinshi umukinnyi wabo Cristiano Ronaldo

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Abafana b' ikipe ya  Real Madrid muri Espagne ntibihishiriye mu kugaragaza umujinya bafitiye umukinnyi wabo Cristiano Ronaldo aho bamushinja kudaha agaciro ikipe yabo akigira mu kirori cye cyo kwishimira imyaka 30 y' amavuko yari yujuje mu cyumweru gishize.

Cristiano Ronaldo yavutse taliki 5 Gashyantare 1985 aho yari yujuje imyaka mirongo itatu kuwa kane ushize nyamara agahitamo gukora ikirori kuwa gatandatu nyuma y' umukino wahuje Real Madrid yari yasuye Atletico Madrid muri shampiyona maze ikahatsindirwa 4-0.

Abafana ba Real Madrid ntibihanganiye uku kwishima kwa Ronaldo kandi yaramaze gutsindwa akayabo k' ibitego, maze mu myitozo yo kuri uyu wa mbere abafana baza ku kibuga cy' imyitozo cya Real Madrid bitwaje ibyapa byamagana igikorwa uyu mukinnyi wa mbere ku isi uyu mwaka yakoze.

Abafana babiri bafotowe bafite icyapa cyanditseho ngo "Inseko yawe, ikimwaro kuri twebwe". Aha bamubwiraga ko we yagiye kwishima nyamara abafana bacyuye ikimwaro kuko badaheruka gutsinda mukeba wabo Atletico Madrid.

Uhagarariye Cristiano Ronaldo, Jorge Mendes, yatangaje ko uyu munya Portugal yarafite impamvu igaragara yatumye abikora, gusa bitakuyeho agahinda yarafite.

"Yarababaye cyane, ndetse yashenjaguwe umutima kubera gutsindwa. Cristiano aracyari umukinnyi wa mbere ku isi, umunyamwuga ukomeye ndetse uwambere mu mateka. Yambwiye ko atari bumareyo [mu kirori] umwanya munini ariko ko agomba kujyayo kubera abana barenga 40 bari baje kumufasha kwishima. Iki kirori cyari kimaze ukwezi kose gitegurwa, ntabwo yari kugikuraho kuko yifuje kubaha abantu bafashe umwanya wabo bagakubita urugendo baje kwishimira umunsi w' amavuko we. Gusa nawe yarababaye kubera gutsindwa kwa Real Madrid."

Iki kirori nticyagaragayemo abakinnyi benshi ba Real Madrid, uretse Ronaldo nyiracyo hanajemo Gareth Bale umukinnyi uhenze ku isi bakinana muri Real Madrid.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version