RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Jose Mourinho yasekeje abantu ubwo yavugaga ko yasinyisha Steven Gerrard

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Umutoza wa Chelsea Jose Mourinho yatangaje benshi mu kiganiro n' abanyamakuru nyuma y' umukino wa Capital one cup ubwo yavugaga ko ari agahinda kubona Steven Gerrard agiye kuva muri Liverpool.

Chelsea yari yasuye Liverpool mu mukino warangiye banganya 1-1 igitego cyatsinzwe na Edin Hazrd kuri penaliti yarimukoreweho ku munota wa 18 kikaza kwishyurwa na Raheem Sterling ku munota wa 59 w' umukino. Hakaba hategerejwe umukino wo kwishyura kwa Chelsea Stamforf Bridge taliki 27.01.2015 izarokoka ikazahura ku mukino wa nyuma n' ikipe izaba yarokotse hagati ya Tottenham Hotspur na Sheffield United ziri bukine uyu munsi umukino ubanza.

 Mourinho yavuze ko we ashobora kumusinyisha ku ntizanyo nubwo Gerrard w' imyaka 34 yamaze kurangizanya n' ikipe yo muri leta zunze ubumwe za America LA Galaxy azerekezamo nyuma yuyu mwaka w' imikino.

Mourinho yagize ati "ni ukwihangana" kubera ko uwahoze ari kapiteni w' ubwongereza agiye kuva muri Premier League.

Abajijwe niba yasaba yinginga Gerrard kuhaguma, Mourinho yahise abwira BBC ati: "cyangwa nkamubona ku ntizanyo!"

Mourinho washatse gusinyisha Gerrard mu mwaka wa 2005 ntibimukundire, yishimiye imikinire ye mu mukino warangiye Liverpool inganyije 1-1 na Chelsea mu mukino wa kimwe cya kabiri cya Capital One Cup.

Mourinho: "Ntabwo nishimiye kugenda kwe. Nishimira kubona Premier League igumana abakinnyi beza."

"Ndatekereza afite ibisabwa byose ngo akine muri Premier League. Ni ubwo aba ari ku ruhande duhanganye narwo, birambabaje kugenda kwe."

Uwahoze akinira Chelsea Frank Lampard yayivuyemo umwaka ushize yerekeje mu ikipe ya New York City nayo yo muri America gusa ahita atizwa muri Man City aho ari mubari gushaka guhesha City ikindi gikombe cya shampiyona ihanganiye na Chelsea dore ko yanatsinze Chelsea igitego mu mukino ubanza wazihuje.

Gerrard akaba we yaratangaje ko nta na rimwe azakina indi ikipe ihanganye na Liverpool.

©BBC /RwandaSport

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version