RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Ronaldo 'El Fenomeno' yamaze gusinya imyaka ine aho yiteguye kongera guconga ruhago

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Umunyabrezil Ronaldo wahimbwe " El Fenomeno" wagacishije muri ruhago ya Brazil ndetse no ku isi yose muri rusange, ashobora kongera kugaruka mu kibuga agaconga ruhago nyuma y' imyaka myinshi amanitse inkweto.

Ibi bije nyuma yaho amaze gusinya amasezerano y' imyaka 4 hamwe n' ikipe yo mu kiciro cya kabiri muri leta zunze ubumwe z' Amerika aho yagizwe umwe mubayobozi bayo.

Ikipe ya Fort Lauderdale strikers yo muri Florida  ikina muri shampiyona y' America y' amajyaruguru (NASL) ikina mu kiciro cya kabiri niyo yiyemeje gusinyisha Ronaldo w' imyaka 38 y' amavuko ndetse byazagenda neza akazajya ayikinira mu gihe yumva ameze neza.

"Ngiye kuzagerageza gukina imikino imwe n' imwe'; Ronaldo we ubwe abyiyemerera mu kinyamakuru Sports Illustrated. Uyu mwaka, ndashaka kuzitoza cyane. Mu myaka itatu ishize ntabwo nigeze nitoza kubera ko narimpuze cyane.... ndacyeka niba tubashije kugera ku mukino wa nyuma kandi numva meze neza, kubera iki ntagerageza? Ni ukureba uko najya mumateka yabakiniye iyi kipe".

Mu mwaka wa 2014, ikipe ya Fort Lauderdale yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa nyuma w' ikiciro cya kabiri, ikaba yiteguye ko uyu mwaka yazafashwa n' inararibonye muri ruhago Ronaldo ndetse nawe wazakina umukino wa nyuma baramutse bahageze.

Ronaldo Luis Nazari de Lima, wakiniye amakipe nka  PSV Eindhoven, Barcelona, inter milan, Real madrid na AC Milan ku mugabane w' uburayi, yamanitse inkweto mu mwaka wa 2011 akaba yaratwaye igikombe cy' isi hamwe na Brazil mu mwaka wa 2002 aho ariwe watsinze ibitego byose mu mukino batsinzemo ubudage 2-0 ku mukino wa nyuma.

Ronaldo yari umwe mubari bagize ikipe ya NASL  mu myaka ya 1970 aho yari kumwe na George Best, Gordon Banks ndetse na Gerd Mueller.

Fort Lauderdale yashinzwe mu mwaka wa 2011 ikaba ikinira kuri stade ya Lockhart imbere y' abafana 3000.

©Sports Illustrated /RwandaSport.com

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version