RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Nomero ya mbere muri tennis mu Rwanda Gasigwa Jean Claude yitabye Imana mu buryo budasobanutse

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Gasigwa Jean Claude bakundaga kwita Pinyori, wahigaga abandi mu mukino wa Tennis yapfuye amarabira, ubwo yari mu kibuga aho yakoreraga imyitozo muri Cercle Sportif mu Rugunga.

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 8 Mutarama 2015, abari muri icyo kigo Gasigwa asanzwe yitorezamo mu Rugunga, ni bwo babonye umurambo we mu kibuga cy’umupira w’amaguru kiri munsi y’ibindi bibuga bya Tennis.

Abamubonye ubwo yari mu myitozo, batangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko yahageze mu masaha ya saa moya n’igice za mugitondo, bamubona yishyuhiriza mu bibuga bya Tennis nk’uko bisanzwe, nyuma aza kumanuka ajya mu kibuga cy’umupira w’amaguru aho yakoreraga imyitozo yo kwiruka.

Gusa ngo bamuheruka ubwo, kuko bongeye kumubona arambaraye hasi, bagiye kureba basanga yamaze gushiramo umwuka, maze bahita bahuruza Polisi. Umurambo wa Pinyori wahise ujyanwa ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru ngo ukorerwe isuzumwa, hamenyekane neza icyo yazize.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda bwarimo bugirana inama n’abandi bakinnyi, ngo hakusanywe amafaranga yo gushyingura mugenzi wa bo Gasigwa, no gufasha umuryango asize.

Gasigwa Jean Claude yari afite imyaka 31, akaba yari ingaragu.
Yatangiye gukina Tennis mu mwaka w’1999, yinjira mu ikipe y’igihugu bwa mbere mu mwaka w’2003 nyuma yo kwegukana amarushanwa atandukanye hano imbere mu gihugu.

Amaze kujya mu ikipe y’igihugu yakomeje kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye, ndetse mu mwaka w’2013 yaje no kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’isi cya Tennis (Coupe Davis 2013) i Mombasa muri Kenya.

©Igihe.COM /RwandaSport.com

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version