RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Umuzamu wa Arsenal Wojciech Szczesny ntiyorohewe n' ibihano

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Umuzamu wa Arsenal Wojciech Szczesny yaciwe amande angana n' ibihumbi makumyabiri by' amapawundi (£20,000) kubera kunywa itabi nyuma y' umukino Arsenal yatsinzwemo na Southampton 2-0.

Nyuma yo gukora amakosa abiri yatumye ikipe ya Arsenal itsindwa na Southampton ibitego 2-0 ku munsi mukuru wo gutangira umwaka, umuzamu wa Arsenal Wojciech Szczesny yahanishijwe kuba asimbujwe umuzamu wa kabiri David Ospina mu mukino wa FA Cup ikipe ya Arsenal yatsinzemo Hull City 2-0 ndetse akaba ashobora no kudakina umukino wa Arsenal na Stoke City ku cyumweru.

Television ya Danish yatangaje ko Szczesny yaba yarateje amahane mu rwambariro nyuma y' umukino wabahuje na Southampton, akagenda yinywera itabi ndetse akaba yaratangaje ko atifuza kongera gukinira ikipe ya Arsenal ukundi.

Arsene Wenger mu gahinda gakomeye nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri na SauthamptonArsene Wenger mu gahinda gakomeye nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri na SauthamptonArsene Wenger mu gahinda gakomeye nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri na Sauthampton

Ikinyamakuru Mirror, cyatangaje ko cyagerageje kuvugana n' ikipe ya Arsenal igahakana amakuru yuko Szczesny hari ibindi byaha ashinjwa.

Umutoza Arsene Wenger yanze kugira icyo avuga kuri uyu muzamu nyuma y' umukino, gusa Wenger ntashobora kwihanganira umukinnyi unywa itabi aho uwaherukaga guhanwa ari Jack Wilshere ndetse yigeze no guhana uwari kapiteni we William Gallas bose bazira itabi.

Aha rero, Szczesny ntiyanwa itabi ngo Wenger amureke dore ko yari yanamutabye mu nama amutsindisha ku munsi mukuru.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version