RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Ubujura muri stade Amahoro

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Abajura bamaze kwiba amashyirahamwe akorera muri Sitade Amahoro i Remera ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atandatu (6.600.000Frs).

 

Amashyirahamwe y’imikino yibwe n’agaciro k’ibikoresho byatwawe

Mu ishyirahamwe ry’umkino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) mu mwaka wa 2012 hibwe za mudasobwa zo mu bwoko bubiri: Mudasobwa nini (Desktop) imwe  na mudasobwa nto (Laptop) ebyiri n’impapuro zifashishwa mu kazi, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700, mu mwaka wa 2013 hibwe imyenda y’abakinnyi ndetse n’imipira yo gukina byose bifite agaciro kangana n’ibihumbi 600.

Hatumimana Christian, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda avuga ko ibyibwe nta na kimwe bagaruje. Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (Ferwahand) hibwe imipira ijana ifite agaciro ka miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri NPC Rwanda hibwe za mudasobwa nto (laptop) ebyiri, IPD,  Kositimu  ya Nzeyimana Celestin, Camera n’ibindi byose hamwe bikagira agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera muri miyoni imwe.

Mu Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) hibwe za mudasobwa eshatu, inkweto za siporo n’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda byose bihwanye na miliyoni imwe n’ibihumbi 300.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kigeze kuvugana na Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC avuga ko ubwo bujura bukorerwa muri Sitade Amahoro budasobanutse kuko ntaho biragaragara ko bishe urugi cyangwa idirishya.

Bamwe bemeza ko abiba mu biro by’amashyirahamwe akorera kuri Sitade Amahoro i Remera ari abakozi baho kuko bashobora kuba baracurishije imfunguzo ku buryo binjira bagatwara ibintu uko bishakiye, gusa kugeza uyu munsi ubwo bujura bwatangiye kugabanuka. Ubwo Sitade Amahoro yacungwaga na "Top Sec Security” nibwo abajura bakundaga kuhiba, ariko ubu isosiyete ihacunga yitwa "High Sec Security” abayikorera bakaba bemeza ko bakajije umutekano mu rwego rwo guhangana n’abo bajura.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru cyavuganye n’abakorera muri Sitade Amahoro bavuga ko bababajwe n’ubwo bujura kuko nta muntu wigeze atabwa muri yombi cyangwa sosiyete yatsindiye kurinda Sitade Amahoro yishyure ibikoresho byibwe.

src: izuba-rirashe

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version