RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Uko amakipe azahura muri Copa America 2015

Tora iyi nkuru
(2 :Inshuro imaze gutorwa)

Irushanwa rihuza amakipe yo kumugabane wa America y’ amajyepfo Copa America, amakipe yamaze kumenya amatsinda aherereyemo aho ikipe ya Argentine ikinamo icyamamare Lionel Messi iri kumwe mu itsinda rimwe n’ ikipe y’ igihugu ya Uruguay ikinamo mugenzi we Luis Suarez bakinana muri Barca.

Irushanwa rya Copa America 2015 rizabera mu gihugu cya Chili umwaka utaha guhera taliki 11 Kamena 2015 kugera taliki 4 Nyakanga 2015.

Argentine ifite iki gikombe inshuro 14 izaba iri kumwe mu itsinda B na Uruguay ifite iki gikombe inshuro 15 ari nayo igifite inshuro nyinshi. Ikipe ya Brasil irabarizwa mu itsinda C aho iri kumwe n’ ikipe ikunda kuyigora ya Colombia.

Iki gikombe cyatangiye gukinwa mu mwaka wa 1916, niryo rushanwa rihuza amakipe yo kumugabane umwe rikuze cyane ku isi mu mupira w’ amaguru aho kimaze gutwarwa inshuro 15 na Uruguay, Argentine 14, Brazil 8, Paraguay 2, Peru 2, Colombia 1 na Bolivia 1.

Ku nshuro ya 44 iki gikombe kigiye gukinwa, harimo amakipe abiri yatumiwe ariyo Mexico na Jamaica aho aramutse ageze ku mukino wa nyuma igikombe gihabwa ikipe byari kumwe ku mukino wa nyuma itaratumiwe. Ikipe izatwara iki gikombe niyo izahagararira uyu mugabane mu mikino ya FIFA Confederations cup izabera mubu Russia mu mwaka wa 2017.

Mexico na Japan nibyo bihugu byari byatumiwe, gusa Japan yaje kubahakanira maze hatumirwa ubushinwa nabwo bwaje kubivamo kubera kwitegura igikombe cy’ isi cya 2018 maze muri Gicurasi uyu mwaka ikipe ya Jamaica yemera ko ariyo izitabira aya marushanwa nk’ umutumirwa. Aya makipe yitabaza ibindi bihugu bibiri kubera ko yo ari 10 yemewe na FIFA bityo azanamo andi ngo yuzure 12.

Itsinda rimwe rizajya rizamukamo amakipe abiri, hanyuma hatoranwe n’ andi makipe abiri yabaye ayagatatu ariko yitwaye neza kugirango yuzuze umubare w’ umunani.

Luis Suarez ntazakina iri rushanwa aho yahanwe imikino 9 mpuzamahanga adakinira ikipe ye kubera kuruma umutaliyani Giorgio Chiellini ubwo Uruguay yakinaga na Italy mu gikombe cy’ isi cya 2014.

Uruguay niyo ifite iki gikombe giheruka aho yatsinze Paraguay ku mukino wa nyuma ibitego 3-0.

 

UKO AMATSINDA AMEZE:

Itsindae A : Chili, Mexique, Equateur, Bolivie

Itsindae B : Argentine, Uruguay, Paraguay, Jamaïque

Itsindae C : Brésil, Colombie, Pérou, Venezuela.

 

COPA AMERICA IMIKINO Y’ AMATSINDA

KAMENA 11 - Chile v Ecuador (Itsinda A)

KAMENA 12 - Mexico v Bolivia (Itsinda A)

KAMENA 13 - Uruguay v Jamaica (Itsinda B)

KAMENA 13 - Argentina v Paraguay (Itsinda B)

KAMENA 14 - Colombia v Venezuela (Itsinda C)

KAMENA 14 - Brazil v Peru (Itsinda C)

KAMENA 15 - Ecuador v Bolivia (Itsinda A)

KAMENA 15 - Chile v Mexico (Itsinda A)

KAMENA 16 - Paraguay v Jamaica (Itsinda B)

KAMENA 16 - Argentina v Uruguay (Itsinda B)

KAMENA 17 - Brazil v Colombia (Itsinda C)

KAMENA 18 - Peru v Venezuela (Itsinda C)

KAMENA 19 - Mexico v Ecuador (Itsinda A)

KAMENA 19 - Chile v Bolivia (Itsinda A)

KAMENA 20 - Uruguay v Paraguay (Itsinda B)

KAMENA 20 - Argentina v Jamaica (Itsinda B)

KAMENA 21 - Colombia v Peru (Itsinda C)

KAMENA 21 - Brazil v Venezuela (Itsinda C)

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version