RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Ronaldo n' abamuherekeje muguhatanira Ballon d' Or

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku isi FIFA ryamaze gusohora urutonde rw’ abakinnyi 23 bazatoranwamo umwe uzahabwa umupira wa zahabu “Ballon d’ or” uhabwa umukinnyi mwiza w’ umwaka.

Abakinnyi batandatu bakomoka mu budage bakaba batoranyijwe aho babikesha ahanini igikombe cy’ isi cya 2014 ubudage buheruka gutwara.

Abakinnyi 5 bakina mu irushanwa ry’ umupira w’ amaguru mu bwongereza Premier League nibo batoranyijwe aribo Thibaut Courtois, Diego Costa, Angel Di Maria, Eden Hazard na Yaya Toure ariwe munyafrica rukumbi ubarizwa kuri uru rutonde. Umukinnyi wa Real Madrid Cristiano Ronaldo niwe uhabwa amahirwe menshi yo kuzongera kwegukana uyu mupira wa zahabu.

Lionel Messi umaze gutwara uyu mupira inshuro enye zose nawe arabarizwa kuri uru rutonde aho ahanganye na mugenzi we Neymar bakinana muri Barcelona.

Abakinnyi bose uko ari 23 bazagabanwa hasigaremo batatu gusa mu kwezi k’ Ukuboza 2014 mbere yuko uyu mupira utangwa taliki 12 Mutarama 2015 I Zurich ku cyicaro cya FIFA.

Luis Suarez watsinze ibitego byinshi umwaka w’ imikino ushize ku mugabane w’ uburayi ntari kuri uru rutonde.

Chelsea niyo kipe yo muri Premier League ifitemo abakinnyi benshi batatu - Courtois, Costa na Hazard, izindi zifite umwe ni Manchester United (Di Maria) na Manchester City (Toure).

Real Madrid na Bayern Munich nizo zifitemo benshi buri imwe batandatu.

Igihugu nka Germany gifite igikombe cy’ isi giheruka ifitemo abakinnyi batandatu, Spain na Argentina buri imwe ifite batatu naho France na Belgium bafitemo buri imwe babiri.

Ibihugu nka Wales, Portugal, Sweden, Brazil, Netherlands, Colombia na Ivory Coast buri kimwe gifitemo umukinnyi umwe.

Mubatoza, Carlo Ancelotti wahesheje Real Madrid igikombe cya Champions League, Super Cup na Copa del Rey umwaka w’ imikino ushize niwe usa nuyoboye abatoza bazavamo umutoza mwiza w’ umwaka barimo uwa Chelsea Jose Mourinho, uwa Manchester City Manuel Pellegrini uwa Manchester United Louis van Gaal watozaga ubuholande mu gikombe cy’ isi 2014 aho bwegukanye umwanya wa gatatu ndetse na Joachim Low wahesheje Ubudage igikombe cy’ isi cya 2014.

URUTONDE RW’ AGATEGANYO RWABAKINNYI 23 RWASOHOWE NA FIFA:

Gareth Bale (Wales, Real Madrid), Karim Benzema (France, Real Madrid), Diego Costa (Spain, Chelsea), Thibaut Courtois (Belgium, Chelsea), Cristiano Ronaldo (Portugal, Real Madrid), Angel Di Maria (Argentina, Manchester United), Mario Gotze (Germany, Bayern Munich), Eden Hazard (Belgium, Chelsea), Zlatan Ibrahimovic (Sweden, Paris St-Germain), Andres Iniesta (Spain, Barcelona), Toni Kroos (Germany, Real Madrid), Philipp Lahm (Germany, Bayern Munich), Javier Mascherano (Argentina, Barcelona), Lionel Messi (Argentina, Barcelona), Thomas Muller (Germany, Bayern Munich), Manuel Neuer (Germany, Bayern Munich), Neymar (Brazil, Barcelona), Paul Pogba (France, Juventus), Sergio Ramos (Spain, Real Madrid), Arjen Robben (Netherlands, Bayern Munich), James Rodriguez (Colombia, Real Madrid), Bastian Schweinsteiger (Germany, Bayern Munich), Yaya Toure (Ivory Coast, Manchester City).

URUTONDE RW’ AGATEGANYO RWABATOZA 10 RWASOHOWE NA FIFA:

Carlo Ancelotti (Real Madrid), Antonio Conte (Juventus/Ikipe y’ igihugu ya Italy ), Pep Guardiola (Bayern Munich), Jurgen Klinsmann (Ikipe y’ igihugu ya USA), Joachim Low (Ikipe y’ igihugu ya Germany), Jose Mourinho (Chelsea), Manuel Pellegrini (Manchester City), Alejandro Sabella (Ikipe y’ igihugu ya Argentina ), Diego Simeone (Atletico Madrid), Louis van Gaal (Ikipe y’ igihugu ya Netherlands /Manchester United).

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

Ibitekerezo  

 
0 # MUSENAYO 2015-11-12 15:01
Ningombwa ko dukomeza gushyigikira amakipeyacu murakoze.
Musubize | Reply with quote | Quote
 

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version