RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Neymar gahunda ni ugukuraho agahigo gafitwe na Pele

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Umukinnyi Neymar ukomoka mu gihugu cya Brazil akomeje kwerekana ko umupira we ushobora kuzatuma benshi bibagirwa abafatwa nk’ abami ba ruhago muri brazil kuva ruhago yabaho barimo na Pele.

Ibi Neymar w’ imyaka 22 gusa akaba ari nawe kapiteni w’ ikipe y’ igihugu ya Brazil, yaraye abishimangiye ubwo yatsindaga ibitego 4 wenyine mu bitego 4-0 Brazil yatsinze ubuyapani (Japan) mu mukino wa gicuti.

Neymar byatumye azamuka mu bitego amaze gutsindira Brazil aho mu mikino 58 amaze kwinjizamo ibitego 40 bimuhesha umwanya wa mbere mubamaze gutsindira iyi kipe ibitego byinshi akiri mutoya.

Pele niwe ufite agahigo ko gutsindira Brazil ibitego byinshi 77, akaba ashobora kukamburwa nuyu musore ukinira FC Barcelona kuko ku myaka 22 gusa ashobora kurenza ibi bitego.

Abandi bamaze gutsindira Brazil ibitego byinshi ni Pele ibitego 77 mu mikino 92, Ronaldo ibitego 62 mu mikino 98, Romario ibitego 55 mu mikino 70, na Zico ibitego 48 mu mikino 71.

Neymar nakomeza kwitwara neza nkuko ari kubugenza, ntakabuza aba bose azabanyuraho.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version