RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Barca yataye ibaba imbere y' ibyamamare

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe ya FC Barcelona ntiyabashije kwikura imbere ya Paris Saint Germain yari yayakiriye ku kibuga cyayo Parc de Princes aho yahatsindiwe ibitego 3-2 mu mukino wa kabiri w’ amatsinda mu itsinda E mu mikino y’ amakipe y’ abaye ayambere ku mugabane w’ uburayi yari yakomeje.

Ikipe ya FC Barcelone yari yasuye Paris Saint Germain aho PSG yaburaga zimwe mu nkingi za mwamba zayo zikomeye harimo kapiteni wayo Thiago Silva na kizigenza rutahizamu Zlatan Ibrahimovic na Ezequiel Lavezzi bafite imvune zatumya badakina.

Iyi kipe yari mu rugo ariko, ni yo yaje kunyeganyeza inshundura bwa mbere ubwo David Luiz yatsindiraga PSG igitego ku munota wa 10 gusa ntibyasaba igihe kinini ngo Lionel Messi acyishyure kuwa 12.

David Luiz ku mupira wa mbere yarafashe mu rubuga rw' amahina yahise ahesha Paris Saint Germain igitego cya mbereDavid Luiz ku mupira wa mbere yarafashe mu rubuga rw' amahina yahise ahesha Paris Saint Germain igitego cya mbereDavid Luiz ku mupira wa mbere yarafashe mu rubuga rw' amahina yahise ahesha Paris Saint Germain igitego cya mbere

Abakinnyi ba PSG bishimira igitego cya David LuizAbakinnyi ba PSG bishimira igitego cya David LuizAbakinnyi ba PSG bishimira igitego cya David Luiz

Lionel Messi ku gitego cyiza cyane aho yateye umupira ku ruhande rw' imoso y' umuzamu ntiyatinze kwishyura iki gitegoLionel Messi ku gitego cyiza cyane aho yateye umupira ku ruhande rw' imoso y' umuzamu ntiyatinze kwishyura iki gitegoLionel Messi ku gitego cyiza cyane aho yateye umupira ku ruhande rw' imoso y' umuzamu ntiyatinze kwishyura iki gitego

Paris Saint Germain yakomeje kugaragaza umukino mwiza ndetse uza no kuyiha umusaruro ku munota wa 26 ubwo Marco Verrati yatsindaga igitego cyiza cy’umutwe maze igice cya mbere kikarangira ari 2-1.

Abakinnyi ba FC Barcelona bishimira igitego cya Lionel MessiAbakinnyi ba FC Barcelona bishimira igitego cya Lionel MessiAbakinnyi ba FC Barcelona bishimira igitego cya Lionel Messi

Mu gice cya kabiri, ikipe ya PSG yongereye ikinyuranyo cy’ibitego yarushaga Barcelone ubwo Blaise Matuidi yayitsindiraga igitego ku munota wa 54 ariko iki nacyo kigahita gikurikirana n’icyo Neymar yatsindiye Barcelone kuwa 56.

Marco Verratti yaje kubonera PSG igitego cya kabiriMarco Verratti yaje kubonera PSG igitego cya kabiriMarco Verratti yaje kubonera PSG igitego cya kabiri

Edison Cavani ntiyari yoroheye abakinnyi ba FC BarcelonaEdison Cavani ntiyari yoroheye abakinnyi ba FC BarcelonaEdison Cavani ntiyari yoroheye abakinnyi ba FC Barcelona

Umukinnyi wo hagati ku ruhande rwa PSG Blaise Matuidi yaje gushyiramo icyagatu  cya PSGUmukinnyi wo hagati ku ruhande rwa PSG Blaise Matuidi yaje gushyiramo icyagatu cya PSGUmukinnyi wo hagati ku ruhande rwa PSG Blaise Matuidi yaje gushyiramo icyagatu cya PSG

Neymar yahise yishyurira ikipe ye FC Barcelona igitego kimweNeymar yahise yishyurira ikipe ye FC Barcelona igitego kimweNeymar yahise yishyurira ikipe ye FC Barcelona igitego kimwe

Myugariro wa PSG Marquinhos yishimiraga umupira yaramaze gukuramo aho FC Barcelona yasaga niyamaze kubara igitegoMyugariro wa PSG Marquinhos yishimiraga umupira yaramaze gukuramo aho FC Barcelona yasaga niyamaze kubara igitegoMyugariro wa PSG Marquinhos yishimiraga umupira yaramaze gukuramo aho FC Barcelona yasaga niyamaze kubara igitego

Abakinnyi ba PSG bishimira itsinzi nyuma y' umukino mu gihe aba FC Barcelona bari bumiwe.Abakinnyi ba PSG bishimira itsinzi nyuma y' umukino mu gihe aba FC Barcelona bari bumiwe.Abakinnyi ba PSG bishimira itsinzi nyuma y' umukino mu gihe aba FC Barcelona bari bumiwe.

Umukino waje kurangira Paris Saint Germain ishimangiye ko itari yatsindwa na Barcelone mu rugo mu mikino itatu iheruka maze iwutsinda 3-2. Undi mu kino muri iri tsinda warangiye ikipe ya Ajax inganyije na Apoel igitego 1-1 bityo PSG yahise ifata umwanya wa mbere mu itsinda E n’amanota 4 mu gihe Barcelone ifite 3, Ajax ikagira 2 na ho Apoel yo ikaba ifite 1.

Xavi winjiye mu kibuga asimbuye yaciye agahigo ko gukina imikino myinshi ya champions league 143 aho yakambuye Raul warufite 142Xavi winjiye mu kibuga asimbuye yaciye agahigo ko gukina imikino myinshi ya champions league 143 aho yakambuye Raul warufite 142Xavi winjiye mu kibuga asimbuye yaciye agahigo ko gukina imikino myinshi ya champions league 143 aho yakambuye Raul warufite 142

Ligue des Champions / Groupe F, 2e journée
Paris Saint-Germain - FC Barcelone : 3-2 (2-1)
Stade: Parc des Princes
Umusifuzi : Nicola Rizzoli (Italie)
Ibitego : David Luiz (10e), Verratti (26e), Matuidi (54e) - Messi (12e), Neymar (56e)
Amakarita y' umuhondo : Verratti (28e), Matuidi (44e), Van der Wiel (66e) - Dani Alves (9e)

Paris : Sirigu - Van der Wiel, Marquinhos, David Luiz, Maxwell - Verratti (Cabaye, 71e), Thiago Motta, Matuidi - Lucas (Bahebeck, 90e), Cavani, Pastore (Chantôme, 86e). Umutoza : Laurent Blanc.

Barça : Ter Stegen - Dani Alves (Ramirez, 83e), Mascherano, Mathieu, Jordi Alba - Rakitic (Xavi, 69e), Busquets, Iniesta - Pedro (El Haddadi, 62e), Messi, Neymar. Umutoza : Luis Enrique.

Uwahoze ari perezida w' ubufaransa  Nicolas Sarkozy  nawe yari ku kibuga aho yari yaje kwirebera agapiraUwahoze ari perezida w' ubufaransa Nicolas Sarkozy nawe yari ku kibuga aho yari yaje kwirebera agapiraUwahoze ari perezida w' ubufaransa Nicolas Sarkozy nawe yari ku kibuga aho yari yaje kwirebera agapira

 Umurimbyi Jay-Z ndetse n' umutambukanyi we Beyonce birengagije ibibazo bamazemo iminsi baza kwirebera agapiraUmurimbyi Jay-Z ndetse n' umutambukanyi we Beyonce birengagije ibibazo bamazemo iminsi baza kwirebera agapiraUmurimbyi Jay-Z ndetse n' umutambukanyi we Beyonce birengagije ibibazo bamazemo iminsi baza kwirebera agapira

Beyonce, Jay-Z na David Beckham bari bicaranye muri stade bareba umupiraBeyonce, Jay-Z na David Beckham bari bicaranye muri stade bareba umupiraBeyonce, Jay-Z na David Beckham bari bicaranye muri stade bareba umupira 

Beckham  (ibumoso) aganira umuhollande Patrick Kluivert  wakiniraga ikipe ya FC BarcelonaBeckham (ibumoso) aganira umuhollande Patrick Kluivert wakiniraga ikipe ya FC BarcelonaBeckham (ibumoso) aganira umuhollande Patrick Kluivert wakiniraga ikipe ya FC Barcelona

Beckham na Cannavaro baganiraga ku mukino barebagaBeckham na Cannavaro baganiraga ku mukino barebagaBeckham na Cannavaro baganiraga ku mukino barebaga

Ibyamamare bari bihabaye: Beyonce, Jay-Z, Beckham...Ibyamamare bari bihabaye: Beyonce, Jay-Z, Beckham...Ibyamamare bari bihabaye: Beyonce, Jay-Z, Beckham...

Zlatan Ibrahimovic yari mubafana kubera imvuneZlatan Ibrahimovic yari mubafana kubera imvuneZlatan Ibrahimovic yari mubafana kubera imvune

 Indi mikino yabaye:

CSKA Moscow 0-1 Bayren Munich

Man City 1-1 AS Roma

Sporting Lisborn 0-1 Chelsea

Schalke 1-1 Maribor

Bate 2-1 Athletic Bilbao

Shakhtar Donetsk 2-2 FC Porto

APOEL 1-1 Ajax

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version