RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Nicolas Anelka yageze mu ikipe ye nshashya

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Nyuma yo kuva mu ikipe ya West Brom, rutahizamu w’ umufaransa Nicolas Anelka yaratarabona indi kipe yakinira akaba yamaze kugera mu buhinde kuri uyu wa gatanu aho agiye gukinira ikipe ya FC Mumbai City.

Nicolas Anelka w’ imyaka 35 y’ amavuko, yerekeje muri shampiyona y’ abahinde Indian Super League y’ igurishije aho yasinye amasezerano y’ amezi atatu gusa akazahabwa angana na $750, 000 miri iyi kipe yaguzwe nicyamamare mu mafilime yo mubuhinde Ranbir Kapoor .

Anelka wari mu bihano mu bwongereza by' imikino itanu kubera ikimenyetso yakoze ( ashyira akaboko hafi y' urutugu rwakandi kaboko  aho byakorwaga nabarwanyaga abayuda) mu kibuga ubwo yakiniraga West Brom mu Kwakira umwaka ushize, yamaze kugabanyirizwa ibihano aho yahawe imikino itatu gusa bikazatuma umukino we wa mbere mu ikipe ya Mombai FC azawukina taliki 29 Ukwakira 2014 aho bazaba bakina n’ ikipe ya Chennaiyins muri shampiyona y’ ubuhinde.

Iki nicyo kimenyetso Anelka yakoze agahanishwa imikino itanu nubwo FA yamaze kuyigeza kuri itatuIki nicyo kimenyetso Anelka yakoze agahanishwa imikino itanu nubwo FA yamaze kuyigeza kuri itatuIki nicyo kimenyetso Anelka yakoze agahanishwa imikino itanu nubwo FA yamaze kuyigeza kuri itatu

Anelka yerekeje mu buhinde asangayo ibindi byamamare mu mupira w’ amaguru byerekeje mu buhinde nka Robert Pires, Ljunberg, Alessandro Del Piero n’ abandi.

Amasezerano ye narangira muri iyi kipe, Nicolas Anelka azahita yerekeza gukina muri Malaysia. Anelka yanyuze mu makipe akomeye I burayi nka Paris Saint Germain, Arsenal, Real Madrid, Liverpool, Man city, Fenerbahce, Bolton, Chelsea, yerekeza mu bushinwa muri Shanghai Shenua, Juventus, na West Brom. Yakiniye ikipe y’ igihugu y’ ubufaransa imikino 69.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version