RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Impamvu 8 zatumye Rayon Sports itandukana n' umutoza Robertinho

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje impamvu 8 zatumye itandukana n’ umutoza wayo Robertihno warumaze iminsi mikeya ayigarutsemo ariko bagahita batandukana hadaciye kabiri atongerewe amasezerano.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko uyu mutoza hari ibyo atuzuzaga nkuko babyemeranyijwe, bityo akaba yahisemo gusezera adahawe amasezerano.

Dore Ubutumwa bwose bukubiyemo ingingo 8 zatumye Robertihno asezererwa muri Rayon.

Mwaramutse, nkuko twabibonye Rayon Sports FC yatandukanye n’umutoza wayo Roberthinio, impamvu yo gutandukana nizi zikurikira:
1. Kutubahiriza gahunda yo gukora imyitozo inshuro 2 ku munsi nkuko twabishyizeho;
2. Gukangurira abakinnyi kutitabira imyitozo inshuro ebyiri ndetse no gutanga impushya zo kudakora imyitozo nyamara ubuyobozi bwa musabye ko ikorwa
3. Kutagira igitsure kuba kinnyi bityo bakikorera ibyo bishakiye
4. Gutinya gukoresha ama match amical kubera kugira ubwoba bwo kugaragaza ubushobozi bicye
5. Kuba yarapanze nabi equipe ku mukino wa Al Hillalil kdi akanga kugirwa inama, gusimbuza kwe hagaragayemo ubushobozi bucye nkaho yasimbuje Iranzi ku munota wa 76 yamaze kunanirwa cyane kuburyo bwagaragariraga buri wese,
6. Guhoza ubuyobozi ku nkeke ahorana akora ibintu binyuranye agamije ko tujya kuri pression ( kujya ku myitozo na moto kdi afite imodoka yateguriwe yo ku mujyana akabikora ngo kuko atayihawe ngo ayirarane, agahamagara naba mufotora kugira tujye kuri pression), tutibagiwe no kudushyira muri chantages kubera umukino dufite
7. Ubuyobozi bwamubwiyeko azajya akora programme y’imyitozo y’icyumweru akayitanga kugira ngo dukurikirane ibyo akora ariko kubera agira imyitozo micye hafi ya ntayo iyo gahunda yayikoze icyumweru 1 ubundi icyakurikiyeho iramunanira
8. Twamuhaye fiche yo gukora évaluation ya buri mu kinnyi kugira turusheho kubaka Rayon Sports FC ya kinyamwuga ( Professionnalisme) nayo iramunanira kubera adashaka gukora nyamara ashaka guhembwa.

Nyuma y’ibyo byose nyuma yo kubisuzuma ndetse no kumuhamagara tukamwereka umurongo dushaka kugenderaho yasanze iyo gahunda atayishobora ahitamo gusezera, Bayobozi rero Rayon Sports FC ishaka kuba équipe ya kinyamwuga bityo hari impinduka nyinshi zizakorwa utazazishobora tuzemera gutandukana nawe uzazishaka tuzakomezanya icyo dusabwa ni ugushyiraho umurongo ubereye Gikundiro yacu naho twese tuzagenda ariko Rayon Sports FC izagumaho. Murakoze
Icyo nibagiwe kubabwira nuko ntamwenda nifaranga rimwe tumurimo twamwishyuye amafaranga yose yaramaze gukorera angana na 2.000$

Ibikandi bibaye nyuma yuko Rayon Sport inganyije na AL Hilal yo muri Sudan mumikino ya CAF Champion League umukino ubanza 1-1 wabereye I Nyamirambo kuri stade ya Kigali aho bitegura umukino wo kwishyura mu cyumweru gitaha.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version