Benitez w’ imyaka 59 yerekeje muri Chinese Super League nyuma yaho yananiwe kumvikana na Newcastle mu kongererwa amasezerano agahitamo kugenda nkuko tubikesha BBC.
Uyu mugabo wanyuze mu makipe nka Liverpool, Inter , Napoli, Chelsea na Real Madrid yavuze ko Newcastle itigeza imuha ibyo yifuza kugirango akomeze intumbero yo kuyitoza.
Mubyo Newcastle itumvikanagaho na Benitez ni igura ry’ abakinnyi aho atahabwaga abakinnyi yifuzaga.
Amakipe menshi ku mugabane w’ iburayo yifuje uyu mutoza, gusa birangiye yerekeje mu bushinwa hakomeje gushorwa amafaranga menshi mu mupira w’ amaguru.
Dalian Yifang iri ku mwanya 10 ku rutonde rwa shampiyona y' ubushinwa, yatwaye igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2017, 2011 na 2010.
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!