RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Kubera kwiyitirira Lionel Messi arashinjwa kuryamana n' abagore 23

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Ashinjwa kwifashija isura ya Messi akaryamana n' abagore Ashinjwa kwifashija isura ya Messi akaryamana n' abagore photo: internet

Umunya Irani ufite isura isa neza niya Lionel Messi umukinnyi w’ umupira w’ amaguru ukinira FC Barcelona arashinjwa kuryamana n’ abagore yiyitiriye ko ariwe Lionel Messi.

Reza Parastesh usa na Messi biravugwa ko yitwaje iyi sura maze agenda atereta abagore aho yabashije kuryamana n’ abagera kuri 23 mbere yuko bamuvumbura bakamurega mubutegetsi.

Ibi byose ngo byatangiye mu myaka ibiri ishize ubwo umubyeyi we [Papa we] yamusabye kwifotoza yambaye umwenda wa Lionel Messi akinana muri Barcelona maze ifoto isakara henshi mbere yuko Parastesh amenyekana nka  Messi utari uwanyawe.

Aba yagerageje kwisanisha na Lionel Messi ukomoka muri ArgentineAba yagerageje kwisanisha na Lionel Messi ukomoka muri ArgentineAba yagerageje kwisanisha na Lionel Messi ukomoka muri Argentine

Uyu musore w' imyaka 6 usa na Messi kugeza kunyogosho z’imisatsi, Parastesh yabashije no gutereka ndetse yogosha ubwanwa nka Messi kugirango akomeze gufata isura ye.

Omasport dukesha iyi nkuru ivuga ko Parastesh ahakana amakuru yabamushinja kuryamana nabagore kuko nta cyaha yakoze yitwaje isura ya Messi.

“Aya makuru yakwirakwijwe n’ abantu ku mbuga nkoranyambaga bagamije kumparabika, turi mu gihugu cyabasilamu kandi ibi banshinja ni icyaha gikomeye cyane. Umuryango wanjye urampata ibibazo, inshuti nazo ni uko. Iyo aya makuru aza kuba impamo ubu mba ndi muri gereza”; Parastesh abwira ikinyamakuru OmanSport

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version