RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

APR FC imaze gusezerera abakinnyi 16

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bumaze gufata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bagera kuri 16 barimo uwari kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bari bamaze iminsi bigaragara ko badatanga umusaruro.

Ni inama yabaye uyu munsi ku cyicaro cya APR FC yari iyobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj.Gen Mubaraka Muganga aboneraho gushimira cyane byimazeyo aba basezerewe umurava bagaragaje mu gihe bari bamaze muri APR FC anabasomera ibikubiye mu ibaruwa ibasezerera yanditse mu rurimi rw’icyongereza.

Mugukora impinduka APR FC yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera aba bakinnyi ikazabasimbuza abandi nabo bazashyirwa ahagaragara mbere y’uko iki cyumweru kirangira.

Ibaruwa yahawe abakinnyi basezereweIbaruwa yahawe abakinnyi basezereweIbaruwa yahawe abakinnyi basezerewe

Urutonde rw' abakinnyi 16 basezereweUrutonde rw' abakinnyi 16 basezereweUrutonde rw' abakinnyi 16 basezerewe

Kapiteni Miggy afata ijamboKapiteni Miggy afata ijamboKapiteni Miggy afata ijambo

Abakinnyi basomerwa ibaruwa ibirukanaAbakinnyi basomerwa ibaruwa ibirukanaAbakinnyi basomerwa ibaruwa ibirukana

APR FC yarangije shampiyona ku mwanya wa 2 ndetse iviramo muri kimwe cya munani mu mikino y’ igikombe cy’ Amahoro uyu mwaka.

 

Photo: APRFC

 

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version