RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Neymar ntazakina Copa America 2019

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Neymar ntazakina Copa America 2019 Neymar ntazakina Copa America 2019 photo: Internet

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Brazil ryemeje ko Neymar atazakina imikino ya Copa America 2019 nyuma y’ imvune yagiriye mu mukino wa gicuti wabahuje na Qatar mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuri uyu wa kane.

Neymar ntazakina iyi copa America izatangira taliki 14 Kamena kugeza 7 Nyakanga muri Brazil.

Neymar yagize ikibazo cyo kukaguru ubwo Brazil yatsindaga Qatar 2-0 mu mukino wa gicuti.

Uyu rutahizamu usanzwe ukinira ikipe ya PSG yasimbuwe ku munota wa 21 n’ umukinnyi usanzwe ukinira Everton Soares. Nyuma yaho yakiniwe nabi n’ umukinnyi wa Qatar Madibo aho yamukubise inkweto ye kukaguru ka Neymar ahita agwa hasi asohorwa mu kibuga.

Nyuma y’ ibizami nibwo hasohowe itangazo n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Brazil ko Neymar atazakina iri rushanwa kuko igihe gisigaye ataba yakize bityo hakaba hagiye gushakwa umusimbura.

Brazil iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Bolivia, Peru na Venezuela.

 

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version