RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Esperance de Tunis yandagaje Al Ahly yegukana Champions League

Tora iyi nkuru
(4 :Inshuro imaze gutorwa)
Saad Bguir yazonze cyane bamyugariro ba Al Ahly Saad Bguir yazonze cyane bamyugariro ba Al Ahly Photo: CAF Media

Ikipe ya Esperance de Tunis yo muri Tunisia yegukanye ku nshuro ya gatatu igikombe cya CAF Champions league yandagaje Al Ahly ku bitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia kuri uyu wa Gatanu mu ijoro.

Iyi kipe yo muri Tunisia Esperance itwaye iki gikombe ku nshuro ya gatatu naho Al Ahly ifite iki gikombe cya CAF Champions league inshuro 8 itsindiwe ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri zikurikiranya kuko umwaka ushize yatsinzwe na Wydad Casabranca 2-1 mu mikino yombi.

Umukino ubanza Al Ahly yari yatsinze ibitego 3-1 umukino wabereye mu misiri. Muri Tunisia ariko Al Ahly ntiyabashije guhagarara kuri ibi bitego kuko yisanze yinjijwe ibitego 3 mu mukino watangiye ishaka gufunga izamu.

Rutahizamu Saad Bguir yafunguye amazamu ku munota wa 45 ubwo igice cya mbere cyari kigeze ku musozo, yaje gushyiramo icya kabiri ku munota wa 54 mbere yuko Anice Badri  ashyiramo agashyinguracumu ku munota wa 87 w’ umukino.

Uyu mukino wo kwishyura warebwe n’ umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino umwe mubatanze ibihembo.

Esperance de Tunis ikaba inabonye itike y’ igikombe cy’ isi cy’amaclub kizabera muri Leta zunze ubumwe z’ abarabu mu Kuboza uyu mwaka.

Amashusho y’ umukino wa nyuma wa CAF Champions League

Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version