RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Club Africain ihagaze nabi yongeye gutombora APR FC

Tora iyi nkuru
(3 :Inshuro imaze gutorwa)
Club Africain ubu ntihagaze neza muri shampiyona aho iri ku mwanya wa 12 Club Africain ubu ntihagaze neza muri shampiyona aho iri ku mwanya wa 12 Photo: Club Africain

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League izahangana na Club Africain yo muri Tunisia naho muri CAF Confederation Cup ho Mukura VS izatangira isura Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Ku wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018 mu Mujyi wa Rabat muri Maroc hateraniye inama y’ubuyobozi ya CAF iberamo tombola y’uko amakipe azahura mu marushanwa abiri y’iyi mpuzamashyirahamwe ‘Total CAF Champions League na CAF Confederation Cup’, ariko ntibahise batangaza ibyavuyemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018 nibwo amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu byose bya Afurika yemenyeshejwe aho amakipe yo muri ibyo bihugu azatangirira urugendo rwo gushaka ibikombe,

APR FC izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo yatomboye Club Africain bita ‘CA’ yo muri Tunisia yarangirije ku mwanya wa gatatu muri shampiyona umwaka ushize ubu ikaba iyoboye shampiyona by' agateganyo n' amanota 15 kuri 15.

Umukino ubanza uzabera kuri Stade Regional ya Kigali tariki 27 Ugushyingo 2018 naho uwo kwishyura ubere kuri Stade Olympique de Radès yo mu Mujyi wa Tunis tariki 4 Ukuboza 2018.

Ikipe izakomeza izacakirana n’ikipe izakomeza hagati ya Al-Ahli Khartoum Club yo muri Sudani n’Ikipe y’Ingabo za Zanzibar, JKU SC (Jeshi la Kujenga Uchumi Sports Club).

Club Africain ubu ni ikipe idahagaze neza muri Tunisia aho muri shampiyona imaze gukina imikino 7 ifite amanota 5 gusa aho yatsinzemo umukino umwe inganya ibiri itsindwa 2 aho iri mu makipe atatu y' amanuka iramutse itavuye ku mwanya iriho.

Muri CAF Confederation Cup u Rwanda ruzahagararirwa na Mukura VS yatwaye igikombe cy’Amahoro. Yatomboye Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, ikipe itozwa na Luc Eymael wahoze muri Rayon Sports, inafite umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Olivier Kwizera.

Umukino ubanza uzabera kuri Goble Park stadium mu Mujyi wa Bethlehem wo mu Ntara ya Free State tariki 28 Ugushyingo 2018, naho uwo kwishyura ubere kuri Stade Huye tariki 5 Ukuboza 2018.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version