RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Oscar na Hulk bafashije Shanghai gukuraho ingoma ya Guangzhou Evergrande

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Hulk yishimira igikombe yaramaze gutwarana n' ikipe ye Hulk yishimira igikombe yaramaze gutwarana n' ikipe ye photo: Getty Images

Abasore bakomoka muri Brazil Oscar na Hulk batwaye igikombe cya shampiyona y’ ubushinwa Chinese Super League hamwe n’ ikipe ya Shanghai SIPG bakuraho ingoma y’ ikipe ya Guangzhou Evergrande yarimaze imyaka irindwi ariyo igitwara.

Ibi Shanghai yabigezeho imaze gutsinda Beijing Renhe ibitego 2-1 aho habura umukino umwe ngo shampiyona irangire

Rutahizamu Hulk wanyuze muri FC Porto na Zenit St Petersburg yaguzwe n’ iyi kipe £46.1m muri 2016 akaba yarinjije ibitego 13 muri uyu mwaka w’ imikino bari gusoza.

Oscar we yagiye muri iyi kipe asinye kuri £60m avuye muri Chelsea mu kwezi kwa mbere 2017 akaba yaratsinze ibitego 12 anatanga imipira ivamo ibitego 21 mu mikino 28 yakinnye uyu mwaka.

Guangzhou Evergrande itozwa n’ umutaliyani Fabio Cannavaro irarushwa na Shanghai amanota 8.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

Ibitekerezo  

 
0 # Murwanashyaka Ildeph 2019-06-03 09:32
murakoze kujya mutugezaho amakuru meza y'imikino ,ariko se kuki mutajya mushyiraho nayo mucyiciro cya kabiri ko nayo tuba tuyakeneye cyanecyane urutonde
Musubize | Reply with quote | Quote
 

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version