Ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’, APR FC niyo izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika ‘Total CAF Champions League’.
Biteganyijwe ko imikino ibanza y’aya marushanwa APR FC izayikina hagati ya tariki 27 na 28 Ugushyingo 2018 naho iyo kwishyura ikinwe hagati ya tariki 4 na 5 Ukuboza 2018, gusa ntabwo ikipe bizahangana iramenyekana kuko CAF itaratangaza ibyavuye muri Tombola y’uko amakipe azahura.
Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi 28 bashobora kwiyongeraho abandi babiri mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda riteganyijwe muri Mutarama 2019.
Aba bakinnyi batoranyijwe na Ljubomir "Ljupko" Petrović n’abamwungirije; Miodrag Radanovic na Jimmy Mulisa ntabwo barimo myugariro w’iburyo APR FC yavanye muri KCCA yo muri Uganda, Rukundo Dennis, ushobora kwirukanwa muri Mutarama 2019 kuko bitoroshye ko yabona umwanya imbere ya Ombolenga Fitina na Michel Rusheshangoga.
Uru rutonde ruriho abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu Amavubi batari muri iyi kipe ubu; Myugariro Emery Bayisenge bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC, igisigaye ari uko iyi kipe yakumvikana na USM Alger yo muri Algeria Bayisenge asanzwe afitiye amasezerano.
Hariho kandi rutahizamu Danny Usengimana APR FC yaguze amasezerano ye muri Singida United yo muri Tanzania mu mpeshyi y’uyu mwaka ariko uyu mukinnyi w’imyaka 22 birangira atumvikanye na APR FC ku mubare w’amafaranga ya ‘Recruitment’ yagombaga guhabwa ku giti cye n’umushahara yagombaga guhembwa. Byatumye ahitamo kwerekeza muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri.
Urutonde rw’abakinnyi APR FC izakoresha muri CAF Champions League na nimero bazambara
1. Ntwali Fiacre (1),
2. Ngabonziza Albert (3),
3. Herve Rugwiro (4),
4. Nshimiyimana Amran (5),
5. Nizeyimana Mirafa (6),
6. Mugiraneza Jean Baptiste (7),
7. Blaise Itangishaka (8),
8. Danny Usengimana (9),
9. Muhadjiri Hakizimana (10),
10. Moustapha Nsengiyumva (11),
11. Iranzi Jean Claude (12),
12. Ntwali Evode (13),
13. Byiringiro Lague (14),
14. Emery Bayisenge (15),
15. Sugira Ernest (16),
16. Maxime Sekamana (17),
17. Prince Buregeya (18),
18. Yves Mugunga (19),
19. Buteera Andrew (20),
20. Yves Kimenyi (21),
21. Michel Rusheshangoga (22),
22. Songayingabo Shaffy (23),
23. Emmanuel Imanishimwe (24),
24. Ombolenga Fitina (25),
25. Issa Bigirimana (26),
26. Dominique Savio Nshuti (27),
27. Nkinzingabo Fiston (29),
28. Ntalibi Steven (30).
Abakinnyi APR FC yatanze muri CAFAbakinnyi APR FC yatanze muri CAF
Abakinnyi APR FC yatanze muri CAFAbakinnyi APR FC yatanze muri CAF
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!