RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Abakinnyi ba Rayon Sports badukanye udushya mu kwishimira ibitego

Tora iyi nkuru
(4 :Inshuro imaze gutorwa)
Bonfils yishimira igitego na bagenzi be Bonfils yishimira igitego na bagenzi be photo: igihe

Imikino isoza umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda yakinwe kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018, yasize Rayon Sports itsinze Bugesera FC ibitego bitatu ku busa birimo bibiri bya rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb.

Ni umukino wari usobanuye byinshi ku basore bambara umweru n’ubururu, bashakaga kwerekana ko ari ikipe ishaka igikombe cy’uyu mwaka. 

Ni no mu gihe nk’ibisanzwe bagombaga gukomeza guha ibyishimo abakunzi babo. Gusa, banyujijemo nabo barabyiha binyuze ahanini mu buryo bishimiraga igitego basa n’abasonga Bugesera FC.

Uyu mukino Rayon Sports yawukinnye idafite abakinnyi bayo bo hagati Muhire Kevin na Manishimwe Djabel kubera ibibazo by’uburwayi.

Byatumye hagirirwa icyizere Bukuru Christophe na Mukunzi Yannick wabanjemo umukino wa wa kabiri kuva shampiyona yatangira.

Ntacyo byahinduye ku musaruro w’iyi kipe kuko yatangiye igaragaza inyota yo gushaka igitego kare ibifashijwemo na ba rutahizamu bayo Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Ku munota 26 Sarpong yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso yinjira mu rubuga rw’amahina akorerwa ikosa na kapiteni wa Bugesera FC, Muhire Anicet, umusifuzi Hakizimana Abdoul Karim atanga penaliti yinjijwe neza na Bonfils Caleb Bimenyimana.

Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka ibindi bitego ihusha ibitego bibiri ku munota wa 34 n’uwa 39 ku mipira Caleb na Niyonzima Olivier Sefu yasigaraganaga n’umunyezamu Shaourin ariko uyu munyezamu ababera ibamba.

Rwasibiraga aho ruzanyura kuko ku munota wa 42 Rutanga Eric yahinduriye umupira mwiza Olivier Sefu wari imbere y’izamu atsindisha umutwe bituma igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri bya Rayon sports ku busa bwa Bugesera FC.

Mu gice cya kabiri Seninga yakoze impinduka ashyira mu kibuga Kwitonda Alain, Ahishakiye Jacques na Ntwali Jacques ariko ntibagira icyo bahindura kuko ikipe yabo yakomeje gukora amakosa imbere y’izamu.

Ku munota wa 48 Rayon sports yabonye indi penaliti ku ikosa Caleb Bimenyimana yakorewe na Rucogoza Aimable ‘Mambo’ ariko uyu rutahizamu w’Umurundi ayitera ku giti cy’izamu.

Yishumbushije igitego ku munota wa 74 ubwo yacengaga ba myugariro ba Bugesera agahindukiza umunyezamu Shaourin ubugira gatatu.

Umukino warangiye ikipe ye itsinze ibitego 3-0 ku nshuro ya kabiri bikurikiranya kuko ni nabyo bari batsinze Gicumbi FC mu mpera z’icyumweru gishize.

Icyatangaje abitabiriye uyu mukino ni uburyo abakinnyi ba Rayon Sports bakoreshaga bishimira ibitego byose bitatu, aho babyinaga imbyino igezweho yo kwitura hasi igaragara mu ndirimbo ya King Monada, umuhanzi w’umunya-Afurika y’epfo yitwa Malwedhe.

Ikipe ya Rayon Sports yadukanye intero yo kwishimira igitego mu njyana y' umuziki Photo: IgiheIkipe ya Rayon Sports yadukanye intero yo kwishimira igitego mu njyana y' umuziki Photo: IgiheIkipe ya Rayon Sports yadukanye intero yo kwishimira igitego mu njyana y' umuziki Photo: Igihe

Aba bahungu umuziki bawujyanye no mu kibuga Photo: IgiheAba bahungu umuziki bawujyanye no mu kibuga Photo: IgiheAba bahungu umuziki bawujyanye no mu kibuga Photo: Igihe

Umva indirimbo abakinnyi ba Rayon Sports bakoreshaga bishimira igitego

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric, Manzi Thierry (C), Abdul Rwatubyaye, Rutanga Eric, Donkor Prosper Kuka, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Bukuru Christophe, Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Bugesera FC: Nsabimana Jean de Dieu, Nimubona Emery, Rucogoza Aimable Mambo, Muhire Anicet Gasongo, Ndabarasa Tresor, Nsengiyumva Idrissa, Bienvenue Mugenzi, Nzigamasabo Steve, Rucogoza Djihad, Samson Ikechuku, Kadogo Eric

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version