RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

CAF yasobanuye ukuri kwatumye ibyavuye muri tombola bidatangazwa

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)

Ishyirahamwe mpuzamashyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Africa CAF ryamaze gutangaza ikihishe inyuma yo gutinda kujya hanze kubyavuye muri tombola y’ amarushanwa ahuza amakipe ny’ Africa CAF Champions League na CAF Confederation cup.

Ibi CAF ibishyize hanze nyuma y’amasaha menshi abantu bibaza ibyavuye muri tombola yariteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu aho hari inama ya comite yaberaga muri Marocco.

Amakuru yari yabaye kimomo mu Rwanda ko Mukura VS ihagarariye uRwanda muri CAF Confederation cup izahura na Free State Stars yo muri Africa yepfo naho APR FC muri Champions league ihure na Nkana FC yo muri Zambia.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, CAF yavuzeko habayeho ibiganiro bikomeye kuri aya marushanwa yombi aho hagomba kugira impinduka zibamo. Muri zo harimo kugena amakipe buri gihugu kitagomba kurenza muri buri rushanwa ndetse n’ amataliki aya marushanwa azaba akinirwaho.

Muri uku kugena aya makipe, nta gihugu cyemerewe kurenza amakipe abiri muri CAF Confederation Cup, mu gihe ikipe yatwaye iki gikombe [isanzwe ihita ibona itike yo gukina ikizakurikira] ariyo yatwaye igikombe cy’ igihugu iturukamo cg yabaye iyagatatu muri shampiyona ubwo iba yabonye itike iyemerera kongera kurikina, ntayindi kipe ya gatatu izarijyamo ahubwo umwanya umwe uzahabwa indi kipe yo mu kindi gihugu.

Mbere yo kwinjira mu mwaka w’ imikino wa 2018/2019, CAF yamaze guhindura amataliki aya marushanwa akinirwagaho aho agomba kuva muri Gashyantare kugeza Ugushyingo akazajya akinwa guhera Kanama kugeza Gicurasi gusa uyu mwaka azatangira mu Kuboza 2018 arangire muri Gicurasi 2019 kugirango hakinwe igikombe cy’ Africa cy’ ibihugu.

Umukino wa nyuma wa Confederation Cup 2018 uzakinwa muri uku kwezi taliki 30 Ugushyingo, uwo kwishyura ukinwe taliki ya mbere cg ya kabiri Ukuboza uyu mwaka aho uzahuza AS Vita Club (DR Congo) na Raja Club Athletic (Morocco).

Ni ukuvuga ko ikipe izatwara iri rushanwa izahita ibona umwanya mu irushanwa rya CAF Confederation Cup 2018/2019.

RD Congo izahagararirwa n’ amakipe nka AS Nyuki yatwaye igikombe cy’ igihug cya RD Congo ndetse na DC Motema Pembe yabaye iyagatatu muri shampiyona. AS Vita Club nubwo yatwara igikombe uyu mwaka yo ntizakenera kujya muri iri rushanwa kuko ifite itike ya CAF Champions League izasohokanamo na TP Mazembe.

Ikipe ya Raja Club Athletic yo muri Marocco niramuka itwaye iki gikombe izahita ikatisha itike yo kuzakigarukamo umwaka utaha, aha bizatuma ikipe ya Hassania Agadir yabaye iya gatatu muri Marocco ibura umwanya yari ifite wo gukina iri rushanwa uhabwe indi kipe yo mu kindi gihugu kitarengeje amakipe abiri mu gihe ariko Hassania Agadir yazaba itatwaye igikombe cy’ igihugu kitaramenya nyiracyo.

Kubera iki kibazo, CAF yemeje ko hazabaho inama ya comite idasanzwe kugirango ibifateho umwanzuro amakipe amenye ayo bizahura.

Iheruka gukosorwa

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version