Wari umukino wa shampiyona ikiciro cya mbere aho hakinwaga umunsi wa kane, AS Muhanga yagiye gukina uyu mukino I Kirehe imaze imikino 3 idatsindwa naho Kirehe yo yashakaga amanota atatu ya mbere kuko yaritaratsinda umukino n’ umwe.
Kirehe yinjiye mu mukino neza ugitangira maze ibifashijwemo na Muhammed ndetse na Tresor bayibonera ibitego 2 mu gice cya mbere ari nako bagiye kuruhuka bimeze.
Mu gice cya kabiri, Kirehe FC yumvaga yarangije uyu mukino n’ icyizere cyinshi, yakiniye umupira wayo inyuma maze yisanga AS Muhanga ifite abasore badacika intege iyishyuye ibitego bibiri byatsinzwe na Adolphe ndetse na Yussuf wagitsinze habura amasegonda ngo umukino urangire.
AS Muhaga ubu ni iya 4 ku rutonde rw’ agateganyo n’ amanota 8. Ikaba ikipe ya 3 inyuma ya APR FC, Mukura VS zitaratsindwa muri shampiyona uyu mwaka. Muhanga yatangiye itsinda POLICE FC , ijya kunganyiriza ku kibuga cy’ Amagaju, Itsindira Musanze FC iwayo mbere yo kunganyiriza I Kirehe.
Gahunda y' imikino ibanza ya AS MuhangaGahunda y' imikino ibanza ya AS Muhanga
Imikino yose y’ umunsi wa 4
Kuwa Gatanu 02 Ugushyingo
Musanze FC 2-1 Espoir FC
Amagaju FC 1-2 Police FC
Kirehe FC 2-2 AS Muhanga
Kuwa Gatandatu 03 Ugushyingo
Marines FC vs APR FC (Stade Umuganda)
SC Kiyovu vs Mukura VS (Stade Mumena)
AS Kigali vs Etincelles FC (Stade Kigali)
Ku Cyumweru 04 Ugushyingo
Rayon Sports FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali)
Bugesera FC vs Sunrise FC (Nyamata)
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!