RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Al Ahly irakoza imitwe y’ intoki ku gikombe cya 9 muri Champions League

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Ahmed El Gaber asimbuka yishimira igitego cya Al Ahy Ahmed El Gaber asimbuka yishimira igitego cya Al Ahy photo: Getty Images

Umukino wa nyuma ubanza wa CAF Champions league Al Ahly yawutsinze ku bitego 3-1 Esperance umukino wabereye mu mujyi wa Alexandria mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Walid Soliman yatsinzemo ibitego bibiri byabonetse kuri penaliti hakurikijwe ikoranabuhanga ryo gusubira mu mashusho ‘VAR’.

Nibwo bwa mbere VAR yari ikoreshejwe ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League.

Amr Elsolia niwe watsindiye Al Ahly igitego cya gatatu, naho Youcef Belaili atsindira Esperance igitego kimwe rukumbi yabonye kuri penaliti.

Al Ahly irimo irasatira igikombe cya 9 cya CAF Champions league. Iyi kipe yo muri Tunisia Esperance nayo imaze gutwara iki gikombe inshuro ebyiri, umukino wo mu matsinda yakiriye mu rugo yari yawutsinzwe na Al Ahly 1-0 ikaba rero ntacyizere ifite ko izatsindira iwayo ibitego 2-0.

Umukino wo kwishyura uzaba taliki 9 Ugushyingo 2018 kuri Stade Olympique mu mujyi wa Rades muri Tunisia.

Ikipe izatwara iki gikombe izahita ikatisha itike y’ igikombe cy’ isi cy’amaclub kizabera muri Leta zunze ubumwe z’ abarabu mu Kubuza uyu mwaka.

 

Amashusho y' inshamake zaranze uyu mukino

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version