RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Caleb yavuze icyamuteye gukubita umufana anasaba imbabazi

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Caleb arwana n' umufana i Nyagatare Caleb arwana n' umufana i Nyagatare photo: Inyarwanda

Bimenyimana BonFils ‘Caleb’ rutahizamu wa Rayon Sports yasabye imbabazi nyuma yo gusobanura icyamuteye gukubita umufana mu mukino Rayon Sports yari yasuyemo Sunrise FC i Nyagatare.

Caleb abinyujije ku rubuga nkoranyambaga ndetse no kuri mikoro y’ abanyamakuru, yavuze ko ibyo yakoze byose yarimo aritabara ;

« Urabona bateye umushingano [Free Kick], ngiye kumva numva umuntu ari kunkurura nibwo mpindukiye mbona ari kuntera ingomi nditaza ariko akomeza gushaka kunkubita nibwo nitabaye. Wakwibaza ahubwo ukuntu umufana yinjira mu kibuga kuriya» ; Caleb abwira itangazamakuru

Caleb yazindutse yandika kuri whatsapp ko ibyabaye abisabira imbabazi, gusa mubo yasabye imbabazi ntabwo yavuzemo umufana yakubise umugeri.

« Mwaramutse mwese, ngarutse kubyaraye bibaye nijoro, navuga ko umuntu wese warebye amashusho yabona ko umufana ariwe watangiye kunkubita kuko iyo aza kuba afite nk’ icyuma cg ikintu cyari kungirira nabi, ibi murimo kuvuga ntimuba muri kubivuga. » Caleb

« Njyewe nirwanyeho kuko nabonye umuntu anturuka inyuma aza ankubita, ntakundi nari kubigenza ariko ndasaba imbabazi kuri : ‘komite ya Rayon Sports, abatoza n’ abakinnyi dukinana, abafana ba Rayon Sports n’ abakunzi banjye muri rusange' kubera uko nitwaye gusa ibyabaye byabaye gusa ikindi ni uko mu kibuga umuntu aba adatuje, ubonye rero nk’ umuntu aza agukubita nka kuriya ntibiba byoroshye ».

Caleb yasabye imbabazi anasobanura icyatumye arwanaCaleb yasabye imbabazi anasobanura icyatumye arwanaCaleb yasabye imbabazi anasobanura icyatumye arwana

Ibi byabaye mu mukino wa shampiyona y’icikiro cya mbere ubwo hasozwaga umunsi wa gatatu kuri stade Amabati ya Nyagatare, mu minota ya nyuma Rayon Sports yariyoboye ku bitego 2 kuri kimwe cya Sunrise FC maze umufana tutaramenya amazina n’ ikipe yafanaga yiroha mu kibuga asatira abakinnyi ba Rayon Sports ubwo imvururu ziratangira zasojwe no guha Caleb ikarita itukura aho atabyumvise ashaka guterana amagambo n’ umusifuzi naho umufana ajyanwa n’ abashinzwe umutekano.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version