RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Bimenyimana Bonfils 'Caleb' ukinira Rayon Sports yarwanye n' umufana mu kibuga -video

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)
Imirwano yabereye ku kibuga cya Sunrise FC yahagaritse umupira iminota irenga 4 Imirwano yabereye ku kibuga cya Sunrise FC yahagaritse umupira iminota irenga 4 photo: Inyarwanda

Rutahizamu wa Rayon Sports Bimenyimana BonFils ‘Caleb’ yarwanye n’ umufana wari winjiye mu kibuga mu mukino ikipe ya Rayon Sports yari yasuyemo Sunrise FC I Nyagatare.

 

Ni umukino wa shampiyona y’icyikiro cya mbere hasozwaga umunsi wa gatatu, Bimenyimana Bonfils Caleb niwe wafunguye amazamu kuri penaliti ku munota wa 25 mbere yuko Sarpongo Michael atsinda igitego cye cya mbere muri Rayon Sports ku munota wa 25’, naho igitego Rukumbi cya Sunrise yakibonye mu gice cya kabiri.

Mu minota ya nyuma Rayon Sports yariyoboye ku bitego 2 kuri kimwe cya Sunrise FC maze umufana tutaramenya amazina n’ ikipe yafanaga yiroha mu kibuga asatira abakinnyi ba Rayon Sports ubwo imvururu ziratangira.

Umurundi Bimenyimana Bonfils wari wasatiriwe nuyu mufana yarwanye bikomeye bitari ibyo wakwita ukwitabara. Caleb wasaga nuwasabwe nuburakari yafatwaga n’ abakinnyi bagenzi be bamubuza kuko yakomezaga ashaka uko yakubita uyu mufana nyuma yo kumukubita umugeri mu gatuza akagwa hasi kuri we ntabwo byari bihagije ahubwo yashakaga gukomeza kumwihanira.

Uyu musore wari wihogoye mugatoza nawe ntiyari yoroshye kuko mugushoza intambara yinjira mu kibuga, yashatse no gukubita amakofe uyu mukinnyi ndetse na nyuma yo kugwa hasi yabyutse ashaka kwihorera kugeza ubwo Police nayo yinjiye mu kibuga igahosha imvururu.

Caleb yahawe ikarita y’ umutuku kubera iyi mirwano, naho umufana ajyanwa n’ abashinzwe umutekano. Amategeko ya FIFA agenga umupira w' amaguru ahana umukinnyi cyangwa undi wese wagaragara mu bikorwa by' imirwano ku kibuga mu mukino wemewe na FIFA aho umukinnyi uretse kuba yahabwa ikarita hashobora no kwiyongeraho guhagarikwa imikino runaka. Umufana cg undi muntu utari umukinnyi ashobora guhanwa kutazongera kugera ku kibuga mugihe gitandukanye ndetse agacibwa n' amande bitewe n' uburemere bw' icyaha yakoze.

Umukino wakomeje hakinwa iminota yarisigaye maze Rayon Sports icyura intsinzi y’ ibitego 2-1 byayihesheje amanota 6 igahita ifata umwanya wa 6 hano Sunrise ifata umwanya wa 11 n’ amanota 3 ku turonde ruyobowe na APR FC ifite amanota 9.

Amashusho agaragaza imirwano yabereye Nyagatare

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version