RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Cristiano Ronaldo arisabira Ballon d' Or

Tora iyi nkuru
(1 :Inshuro yatowe)
Cristiano Ronaldo arabona akwiye guhabwa uyu mupira wa zahabu Cristiano Ronaldo arabona akwiye guhabwa uyu mupira wa zahabu photo: Getty Image

Rutahizamu wa Juventus ukomoka muri Portugal Cristiano Ronaldo yavuze ko asanga akwiye umupira wa zahabu w’ uyu mwaka aho yifuza kuwegukana ku nshuro ya gatandatu.

Ibi Ronaldo yabitangarije ikinyamakuru France Football cyo mubufaransa ari nacyo gitanga uyu mupira wa zahabu uhabwa umukinnyi w’ itwaye neza mu mupira w’ amaguru buri mwaka.

“Navuze inshuro nyinshi ko nifuza gutwara umupira wa zahabu wa gatandatu. Ibyo kandi ntabwo nkibyibazaho; Ronaldo aganiriza nyirumupira wa zahabu FranceFootball

“ Ndabizi muri njyewe ko ndi umwe mubakinnyi beza b’ umupira w’ amaguru babayeho. Yego rwose nifuza kweguka uwo mupira wa zahabu wa gatandatu. Mbabwiye ibitaribi naba mbabeshye. Ndabiharanira kandi nabyifuza nkuko mpora nifuza gutsinda igitego no gutsinda umukino, Ballon d’ or, yego, ndatekereza ko nyikwiye.”

France football niyo ifite uburenganzira ijana ku ijana bwo gutanga uyu mupira uyu mwaka kuva yatandukana na FIFA byafatanyaga mu gutanga uyu mupira uba ushakwa na benshi.

Ronaldo ari ku rutonde rw’ abakinnyi 30 bahatanira iki gihembo bashyizwe hanze na France football barimo Lionel Messi, Mohammed Salah, Neymar, Mbappe, Luka Modric wabaye umukinnyi mwiza w’ iburayi ndetse ahabwa n’ igihembo cya FIFA nk’ umukinnyi w’ umwaka.

Abajijwe abandi bakinnyi abona bakwiriye iki gihembo, Ronaldo yavuze ko abona ari Mohammed Salah wa Liverpool, Antoinne Griezmann wa Atletico Madrid, Raphael Varane na Modric ba Real Madrid ndetse na Kylian Mbappe wa Paris st Germain.

“Sinzi ko Messi uyu mwaka azabasha no kugera kuri podiyumu, ahubwo navuga nka Salah, Modric, Griezmann, Varane, Mbappe abafaransa kubera ko aribo bafite igikombe cy’ isi.”

“Ariko ndategereje nzarebe niba abo bakinnyi bose bazahora bari imbere mu gihe cy’ imyaka 10 nkuko njyewe (Ronaldo) na Messi twabikoze kandi turakifuza kubikora”.

Umwaka ushize, Ronaldo yatwaranye na Real Madrid igikombe cya champions league, iba iya gatatu muri La Liga, ageza ikipe ye y’ igihugu muri kimwe cya munani cy’ igikombe cy’ isi cya 2018 cyabereye mu burusiya. Yatsindiye Real Madrid ibitego 41 mu mikino 40 yayikiniye haba La Liga na Champions League.

Mubakinnyi bahanganye cyane ni Mohamed Salah wa Liverpool umwaka ushize yakiniye iyi kipe imikino 51 ayitsindira ibitego 43 muri Premier league na champions league ndetse atsindira Egypt ibitego 7 mu mikino 7 yakinnye mu gushaka itike y’ igikombe cy’ isi ndetse no mugikombe cy’ isi cyabereye mu burusiya.

Luka Modric ukomoka muri Croatia uhabwa amahirwe cyane akaba yaranakinanye na Ronaldo muri Real Madrid, yagejeje Croatia ku mukino wa nyuma w’ igikombe cy’ isi aho yayitsindiye ibitego 3 mu mikino 17 haba mu majonjora no mu irushanwa nyirizina.

Ronaldo ufite imipira ya zahabu itanu, yatwaranye na Real ibikombe 16 harimo 4 bya Champions League mu myaka 9 yaramaze muri Real Madrid aho yayitsindiye ibitego 450 akaba ariwe uyoboye abakinnyi bayitsindiye ibitego byinshi.

Uyu munya Portugal yerekeje muri Juventus mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka aguzwe milliyoni £105.

Ronaldo atangiye kwibona neza mu ikipe ya Juventus aho amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 10 muri Serie A.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version