RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Rayon Sports yiteze kubyaza inyungu amasezerano ya Mutsinzi Ange

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Mutsinzi Ange ahanganye n' umukinnyi wa Mamelodi Wayne Arendse Mutsinzi Ange ahanganye n' umukinnyi wa Mamelodi Wayne Arendse photo: Gallo Images

Myugariro w’ ikipe ya Rayon Sports Mutsinzi Ange yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports y’ imyaka ibiri.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bubinyujije kuri twitter bwatangaje ko uyu musore yashyize umukono ku masezerano mashya y’ imyaka ibiri nyuma yo kwicarana bakaganira kubyo buri ruhande rwifuzaga.

Mubyavugwaga byazanaga ugutinza aya masezerano birimo amafaranga menshi ndetse n’umwanya wo gukina uhoraho uyu musore yasabaga, ariko byarangiye babashije kumvikana bongera amasezerno.

Myugariro Mutsinzi Ange bivugwa ko yasabaga Rayon Sports ko yamuha miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mutsinzi Ange birahwihwiswa ko hari amakipe amushaka muri USA no muri Malta. Gusa nka Rayon Sports imaze kuba ikigugu mu gucuruza abakinnyi ibi ibyumva vuba cyane akaba ari nimwe mupamvu zatuma yongerera uyu musore amasezerano kugirangi niyo yagenda azayisigire agatubutse.

Rayon Sports ni ikipe itajya isubiza inyuma amafaranga avuye hanze aje kugura umukinnyi, ntabwo rero yatuma umukinnyi nka Mutsinzi agenda gutyo gusa ntakintu imukuyemo.

Amakuru aremeza ko nta mafaranga Ange yahawe muri uku gusinya imyaka ibiri, ahubwo yongerewe umushahara ndetse amakuru y’ imbere ni uko mu kwezi kwa mbere ashobora kuba aribwo azagenda.

Undi mukinnyi wongereye amazezerano muri Rayon Sports ni Irambona Eric wasinye imayaka ibiri.

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version