RwandaSport.com | Sport News, Fixtures, Results, table, scorers

Impamvu yukuri yatumye Cristiano Ronaldo ava muri Real Madrid

Tora iyi nkuru
(0 :Inshuro imaze gutorwa)
Cristiano Ronaldo yifuzaga kubahwa i Madrid Cristiano Ronaldo yifuzaga kubahwa i Madrid photo: AFP

Cristiano Ronaldo yavuze ko yavuye muri Real Madrid kubera ko yarasigaye abona ntagaciro yaragihabwa n’ umuherwe w’ iyi kipe ya Real Florentino Perez.

Ronaldo yatwaranye na Real ibikombe 16 harimo 4 bya Champions League mu myaka 9 yaramaze muri Real Madrid aho yayitsindiye ibitego 450 akaba ariwe uyoboye abakinnyi bayitsindiye ibitego byinshi.

Uyu munya Portugal yerekeje muri Juventus mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka aguzwe milliyoni £105 akaba yahakanye ko icyamujyanye I Turin ari amafaranga.

"Yandebaga (Perez) gusa nk’ uburyo bumwinjiriza amafaranga. Narimbizi. Ibyo yambwiraga ntabwo byabaga bimuvuye ku mutima. Ronaldo abwira ikinyamakuru France Football dukesha iyi nkuru.

"Niyumvaga mu ikipe, cyane cyane perezida wayo, gusa ntabwo bari bakimfata nkuko byari bimeze mbere. Mu myaka 4 cg 5 nkihagera, niyumvagamo ko ndi Cristiano Ronaldo.

"Perezida yarasigaye andeba nkabona mumaso he ntihavuga kimwe ni uko yandebaga cyera, byari bimeze nkaho ntacyo maze kuri bo niba uzi icyo nshaka kuvuga. Nibyo byanteye gutekereza kugenda.

"Rimwe na rimwe narebaga mu makuru, aho babaga bavuga ko ndi gusaba kugenda. Hari akantu kabaga karimo koko, ariko ukuri ni uko buri gihe nabaga nifuza ko perezida (Perez) atambuza kugenda.

"Iyo biza kuba ari ikibazo cy’ amafaranga, nari guhitamo kujya mubushinwa aho nari kuba ninjiza inshuro 5 kurenza hano (Juventus) cg muri Real. Ntabwo naje muri Juve kubera amafaranga. Mfata nkayo nafataga muri Real, ntabwo arenga.

"Itandukaniro ni uko, muri Juve, rwose bari bankeneye. Barabimbwiye babishyira ahagaragara. Barabinyeretse.

Ronaldo atangiye kwibona neza mu ikipe ya Juventus aho amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 10 muri Serie A.

Hanze y’ ikibuga, Ronaldo yongeye kubazwa ku kirego cyo gufata ku ngufu aho umugore w’ umunyamerika amurega ku mufata ku ngufu mu mwaka wa 2009 mu cyumba cya hoteli.

Ronaldo yavuze ko ibi ari ibinyoma byahimbwe bikaza guhungabanya umuryango we;

"Navuganye n’ umugore wanjye ndetse n’abampagararira muri ibi; Ronaldo abwira France football

"Umuhungu wanjye, Cristiano Jr aracyari umwana ntiyabyumva. Agahinda kari kuri mama na bashiki banjye. Barahungabanye cyane bikomeye ndetse bibagiraho ingaruka icyarimwe. Nibwo bwambere narimbabonye bameze kuriya."

Iheruka gukosorwa
Moses Collon

Umwanditsi mukuru akaba n' umuyobozi w' ikinyamakuru RwandaSport.com cyandika ku makuru y' imikino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Musange kuri facebook, kuri twitter cyangwa wandike kuri email collon@rwandasport.com

@

Tanga Igitekerezo Cyawe

-------------------AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE HANO-----------------
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa n' ababishinzwe kuri RWANDASPORT.com. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

©2013 - 2019 RwandaSport.com. All right reserved.

InfoTimes LTD ntiyishingiye ibibera hanze y' urubuga rwacu biturutse ku nkuru cyangwa ibindi bikomoka ku mbuga zacu.

Top Desktop version